IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

IBUKA irifuza irangizwa ry’ikibazo cy’indishyi ku barokotse Jenoside


Yanditswe kuya 17-07-2012 - Saa 07:32' na IGIHE

Mu ijwi ry’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Perezida w’Umuryango IBUKA, yasabye, ku wa 15 Nyakanga 2012, mu muhango wo gusoza iminsi 100 y’icyunamo wabereye i Nyanza ya Kicukiro, ko ikibazo cy’indishyi cyarangizwa mu rwego rwo guha abacitse ku icumu bakorewe ibyaha ubutabera bwuzuye.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yabivugiye imbere y’abari mu muhango wo gusoza icyunamo cy’iminsi 100, barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi,bari barangajwe imbere na Visi-Perezida wa Sena, Madamu Jeanne d’Arc Gakuba,hari na Dr Mathias Harebamungu ku ruhande rwa Guverinoma. Iki cyifuzo cya Perezida wa IBUKA yakigaragaje nyuma yo kwerekana ko imbaraga zisabwa abarokotse Jenoside zirenze izo mu gihe cy’iburanisha ryakozwe n’Inkiko Gacaca zirangiye n’indishyi ku mitungo yononwe zitarishywe zose.

Ku biteganywa ko abadafite ubushobozi bwo kuyishyura, bazakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, Perezida wa IBUKA, asanga ntacyo byaba bitwaye indishyi zivanwe mu musaruro winjizwa n’abayikora, cyane cyane ko imibare itangazwa yerekana ko binjiza za miliyoni zitari nke z’amanyarwanda.

N’ubwo ntawe yatunze agatoki, Prof. Dusingizemungu yabwiye abari aho, ko hari ababareba nabi iyo bavuze ku ndishyi zigenewe abacitse ku icumu ku byaha bakorewe “ …iyo dutangiye kubivuga hari abatureba ikijisho, tuzajya tubivuga mu kinyabupfura ariko tuzahora tubivuga.” Ngo iki kibazo cyagiye gishingwa inzego zitandukanye zirimo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside,n’ubwo kitarafatwaho umwanzuro. Icyifuzo Prof. Dusingizemungu, avuga ko cyoroshye, yagitanze atya “Igihugu cyashyiraho Task Force( Itsinda ry’abantu bashyirirwaho kwiga ikintu runaka kigatanga imyanzuro ku warishyizeho) yakwiga ku kibazo cy’indishyi, igahabwa igihe cyo kuba yakirangije.”

Uyu mwarimu wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yerekana ko hari ibibazo byashyiriwemo aya matsinda kandi bigakemuka, bityo n’iki cy’indishyi Leta yagiha igihe gito kikabonerwa umuti “inzira yo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka igakomeza.” Visi-Perezida wa Sena, wari Umushyitsi Mukuru, yerekanye ko iki kibazo nabo bakizi nk’abashingamategeko, bityo bazakomeza ubuvugizi n’abacitse ku icumu bakabona ubutabera bwuzuye. N’ubwo atazi uburyo (forme) ikibazo kizahabwa, “ariko, kizigwa, kuko hari Urwego nshingamategeko na Guverinoma.” Madamu Jeanne d’Arc Gakuba yahaye icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuvugizi bugiye gukorwa ku buryo buhagije : 100%.

Iki kibazo cyavugiwe muri Kongere z’Umuryango IBUKA,inama n’amabaruwa yanditswe. Inama Mpuzamahanga yo ku wa 17 Kanama 2011, yateguwe na IBUKA ku bufatanye n’imiryango African Rights na REDRESS.Amabaruwa yandikiwe Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko n’ifunguye yohererejwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, n’itangazo rigenewe abanyamakuru ku isozwa ry’Inkiko Gacaca. Izi nyandiko zose ni zasohotse hagati ya Werurwe na Kamena 2012. Usibye iki kibazo, inzego, ibigo n’abantu ku giti cyabo, bashimiwe ukwifatanya kwabo n’abacitse ku icumu mu gihe cy’icyunamo, by’umwihariko ubufasha batanze.

Inkuru ya Izuba Rirashe

IBITEKEREZO
Survivors se ? Imana yacu yonyine ,niyo izaduhoza amarira, imibabaro n'agahinda twagiriye muri uru Rwanda ! twarabonye ,turongera turabona !Jesus wibuke bariya bakecuru ,imfubyi n'abapfakazi birirwa birukanwa mu mazu n'ababasenyeye kubera kubura ubukode. Dore ko bo izabo ntaho zagiye. Uwiteka utwibuke.
Musubize17.07.2012 saa 10:22
survivor
Ubundi abagombaga kuriha ntakibazo bagize,abahesha b'inkiko bahawe kurangiza iki kibazo maze bandikirwa na ministri w'ubutabera kubihagarika !ngo amabwiriza yari yavuye i bukuru !!!!!!ngayo nguko !!
Musubize17.07.2012 saa 09:49
Citoyenne
mundishyi zatangwa n,abafaransa bari bakwiye kugira icyo bibwiriza gukora kuko twicwaga bahagarikiye abicanyi njye ibyo mvvuga nabihagararaho kukuo narabyibonenye barangije bisubirira iwabo kuko bari barangije gukora amahano.kuri wowe wavuze ngo nugusabiriza kuri leta sinziniba wumva uburemere bwikibazo.sinumva niba arimpuwe ugirira leta kuko nabariya baka indishyi bakunda leta ujye nabyo ubyibuka
Musubize17.07.2012 saa 07:59
marcel
nta butabera bwuzuye hatari reparation de domage(kwishyura indishyi) Leta nibiha agaciro nk'ibindi bibazo.kandi birashoboka
Musubize17.07.2012 saa 07:39
Jean
@ Rwasa ubutare na Marcel , nanjye nshigikiye igitekerezo byanyu kuberako koko Genocide , nubwo yakozwe nabaturage , igakorerwa ubwoko bwabatutsi , aliko hali aho ifitanye isano la LETA NDETSE NA POLITIKI MBI !! Leta irahali habura iki ngo itange impozamalira yishyure ibyangijwe bose ??? kandi ko yabishobora ?? none se koko ABAKORA igihano nsimbura gifungo binjiza angahe ?? none ese abacitse kwicumu bayagiraho uruhare ?? iki nikibazo LETA YAGOMBYE GUKEMURA , BYANAFASHA KOMORA INKOVU ZABACITSE KWICUMU , MAZE UBWIYUNGE BADUSHISHIKALIZA NIBWO BWAGERWAHO BYIHUSE .
Musubize17.07.2012 saa 07:06
Kaneza
Kugirango ubumwe n'ubwiyunge bugerweho abacitse ku icumu bagomba kwishyurwa kandi kutishyurwa ni ugutiza umurindi abajenosideri Ikindi ni uko kujenerariza atari byiza hari abanze kwishyura kandi bafite ubwishyu kuko Abayobozi batabihaye imbaraga (Iki kibazo gikwiye guhabwa umurongo) Abavuga inyungu za Politiki sindi kumwe nabo kuko Politiki nziza niyo yatumye abangije imitungo n'ingano bangije bamenyekana . ni ugukomeza ubuvugizi
Musubize17.07.2012 saa 06:31
Jean Baptiste
Imana twayibarezeho kuko njye narabikoze siyo mpamvu se unjya kubona ukabaona umuntu nka MUGESERA abazungu baramuzanye no murwanda banamuherekeje yewe,erega amaraso yabacu nayo ntashobora kuzagenderaho ibikomere dufite kumitima abarokotse ntabwo byashira, uziyo abantu bagiye iwabo muri za Noheri na bonane bagiye kureba banyina nabase nhari nabafite banyirakuruza wakwibaza ko wowe wabuze nuwo wabihamagara ! kutibuka se nkabafite akazi iyo ari kuvuga ngo uku kwezi nzapfunyikira kado mama !sha icecekere ngo nyina wundi amperuka mama akirihooo,Imfubyiiiii,itagira kirera,,,,,
Musubize17.07.2012 saa 05:02
gwizagwiza@yahoo.fr
NIBA ABAGORORWA BAKOZE GENOCIDE BINJIZA AMAFARANGA MU MIRIMO BAKORA KANDI IFITIYE IGIHUGU AKAMARO NTA MPAMVU ZUKO RETA ITAKORA MURI AYO MAFARANGO NGO ITANGEE INMDISHYI NIZITANGE BIRAKWIYE KANDI UBUSHOBOZI BURAHARI
Musubize17.07.2012 saa 03:12
MARCEL
Bjr , hari icyo nagirango nongereho ku kibazo cy'indishyi z'akababaro ku bacitse ku icumu . mu byukuri nta ndishyi yahabwa agaciro k'umuntu wacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi . twabuze abantu tubura ibintu , muri make twasigaranye intimba ikomeye ku mutima itazanashira ubuzima bwacu bwose . muri make tuzahozwa na nde ? But Imana yacu yaturinze izatubeshaho , hari ibyo bita interet politic, ntacyo warenzaho. mu mvo n'imvano iherutse kuri BBC ku kibazo cy'isozwa ry'inkiko GACACA bamubajije ikibazo GACACA isize idakemuye ministre KARUGARAMA yavuze ko Leta yafashe Responsabilité moral ( ubumwe n'ubwiyunge ) pas materiel . ibyo kuvuga ngo uwakoze Genocide yabuze icyo yishyura najye gukora TIG , ese TIG hari aho ikoreshwa mu nyungu z'abacitse ku icumu nibura ngo uwasenyewe yubakirwe , mu gihe uwasenyewe na nubu hari benshi ubuzima bugoye ku kibazo cy'icumbi. hari byinshi byakorerwa abacitse ku icumu nabo bakibona mu muryango nyarwanda , icya mbere gusubizwa mu buzima busanzwe , bagahabwa icumbi nicyo kihutirwa , bagahabwa ubushobozi dore ko imitungo yabo yangijwe basigara nta na kimwe bashingiraho ngo ubuzima bukomeze . naho ikibazo cy'indishyi nta wundi ufite urufunguzo uretse H E , ushobora kujya muri united nations for accuse them their role in the Genocide and ask them to contribute to the Fund . If i were president priorité yaba abacitse ku icumu . kuko bafite ibibazo byinshi . uzi kubura abantu ukabura n'ibintu ugasigara . 18years irarangiye ariko hari ibyiringiro dore ko na Genocide yakorewe Abayahudi nyuma y'imyaka 50 bahabwa indishyi kuri Genocide yabakorewe . natwe hari igihe Leta cg United nation izumva ikibazo cyacu .
Musubize17.07.2012 saa 02:46
UMUGWANEZA Jeanne
Umva Jeanne kandi unyumve neza. Genocide yakozwe n'abanyarwanda..BARAHARI. Babibwirijwe na leta...IRAHARI. Usibye ibyo bononnye n'ibyo bariye ibindi byose birahari. Leta rero niyo bireba. Inyungu za Politique zo ntawazitindaho kuko ziba temporary cyane. Dore rero mwana wanjye ikitajya gihinduka. Ese Aba RESCAPES bari bajya imbere y'Imana ngo barege ? Cyangwa bamwe bumva ko ITABISHOBORA ? Igihe cyose uzajya gusabiriza muli leta urenze ku MANA nayo izakwihorera ukomeze iyo nzira yawe. Ubundi Abagenocidaire bakwiye kuregwa ku MANA niyo yonyine tuzi itabera. Naho abandi bo ibyabo urabizi kuko ni abantu bagira limitations. Bakora ibyo ikiremwamuntu kibasha.
17.07.2012 saa 04:22
Rwasubutare

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!