Ibuka yahagurukiye ikibazo cy’amasambu y’abacitse ku icumu

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko hari abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bagiye bagaragaza ko bafite ibibazo by’imitungo by’umwihariko ibijyanye n’amasambu, umuryango Ibuka uratangaza ko ugiye gukurikirana iibibazo by’ayo masambu.
Iri ni itangazo Ibuka yashyize ahagaragara rigenewe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ryatanzwe na Ibuka:
“Umuryango IBUKA unejejwe no kumenyesha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bari hirya no hino mu gihugu, ko mu rwego rwo (...)

Nyuma y’uko hari abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bagiye bagaragaza ko bafite ibibazo by’imitungo by’umwihariko ibijyanye n’amasambu, umuryango Ibuka uratangaza ko ugiye gukurikirana iibibazo by’ayo masambu.

Iri ni itangazo Ibuka yashyize ahagaragara rigenewe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ryatanzwe na Ibuka:

“Umuryango IBUKA unejejwe no kumenyesha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bari hirya no hino mu gihugu, ko mu rwego rwo kumenya, gusesengura no gukemura ibibazo byerekeranye n’amasambu bamwe mu banyamuryango bawo bambuwe mu buryo ubwo ari bwo bwose hari itsinda ry’abantu ryashyizweho na Leta y’u Rwanda rizagera mu turere twose kugira ngo risuzume imiterere y’iki kibazo.

Umuryango IBUKA ukaba ukangurira abanyamuryango bawo gukorana neza n’iri tsinda barigezaho amakuru nyayo kandi ku gihe. By’umwihariko ariko IBUKA irasaba abayihagarariye ku rwego rw’uturere n’imirenge kugira uruhare rugaragara muri iki gikorwa bagikangurira abandi, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwacikanwa.

Bikorewe i Kigali, ku wa 25 Mutarama 2013

Ahishakiye Naphtal,

Umunyamabanga Nyubahirizategeko w’Agateganyo wa IBUKA

Gahunda y’agateganyo y’itsinda yo kujya mu turere

1. Kirehe: 27-28/01/13

2. Ngoma: 29/01-31/01/13

3. Kayonza: 01-02/02/13

4. Gatsibo: 03-04/02/13

5. Nyagatare: 05-06/02/13

6. Rwamagana: 07-08/02/13

7. Bugesera: 09-11/02/13

8. Kamonyi: 12-13/02/13

9. Muhanga: 14-15/02/13

10. Ruhango: 16-17/02/13

11. Nyanza: 18-19/02/13

12. Gisagara: 20-21/02/13

13. Huye: 22-23/02/13

14. Nyaruguru: 24-26/02/13

15. Nyamagabe: 27-28/02/13

16. Rusizi: 01-03/03/13

17. Nyamasheke: 04-05/03/13

18. Karongi: 06-08/03/13

19. Rutsiro: 09-10/03/13

20. Ngororero: 11-12/03/13

21. Nyabihu: 13-14/03/13

22. Rubavu: 15-16/03/13

23. Musanze: 17-18/03/13

24. Burera: 19-20/03/13

25. Gakenke: 21-22/03/13

26. Rulindo: 23-24/03/13

27. Gicumbi: 25-26/03/13

28. Gasabo: 27/03/13

29. Kicukiro: 28/03/13

30. Nyarugenge: 29/03/13"


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza