Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) ryatangije ku mugaragaro ikinyamakuru gishyira hamwe amakuru avuga ku burezi bwo mu Rwanda ( Rwanda Journal of Education), Kuwa Gatanu ku itariki ya 14 Nzeri, mu rwego rwo gutanga ishusho nyayo y’uburezi bwo mu Rwanda.
Nk’uko umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru, Karangwa Evariste yabitangarije abanyamakuru, ngo iki gitabo kigamije guha umurongo, imyandikire no gushyira ahagaragara ibijyanye n’uburezi, ibigezweho mu mashuri n’ibibazo biri mu burezi bw’u Rwanda.
Abajijwe ku kijyanye n’ururimi rukoreshwa mu burezi mu Rwanda rwagiye rukunda guhinduka, bigatuma abanyarwanda batagira ururimi rugaragara bazi neza, Karangwa yavuze ko iki kibazo cyagarutsweho mu nyandiko ziri muri nimero ya mbere y’iki gitabo. Ngo ariko ntacyo babikoraho kuko bazajya bagaragaza ibibazo ababishinzwe bakagira icyo babikoraho.
Ariko avuga ko atemera ko nta rurimi abanyarwanda bazi. Yemeza ko n’ubwo ntarwo bazi cyane, ngo ahubwo bazi indimi nyinshi kuko abize bashobora kuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Iki gitabo kizajya cyandikwamo n’abarimu n’abanyeshuri ariko bandike ibifite aho bihuriye n’uburezi. Harimo ibigezweho mu burezi ubushakashatsi bushya, ibibazo mu mashuri, imyigishirize n’ibindi.
Ariko n’undi munyamakuru wese ushaka kugira icyo anyuza muri iki kinyamakuru yakwandikamo, gipfa kuba kivuga ku burezi, ariko agakurikiza amategeko agendanye n’imyandikire yo mu bumenyi n’amabwiriza akigenga, bakanibanda ku mwimerere w’inyandiko idafite ahandi yatambutse cyangwa afite uruhushya rumwemerera kuyitambutsa.
Abanditse muri nimero yacyo ya mbere, batangaza ko iki kinyamakuru kizatuma abantu batekereza ku burezi mu Rwanda, hamenyekane ibigenda neza n’ibyakosoka.
Iki kinyamakuru kizajya gisohoka kabiri mu mwaka. Kizajya cyandikwa mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo ibirimo bigere kuri benshi. Kubafite ibyo bandika badakoresha icyongereza ngo hari uburyo inyandiko zabo zajya zihindurwa mu cyongereza.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |