Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa gatatu tariki ya 06/02/2013

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Ku wa gatatu tariki ya gatandatu Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12/12/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 igeze; iyo mihango ikazaba ku itariki ya karindwi Mata 2013 mu midugudu yose y‘igihugu. Kuri (...)

Ku wa gatatu tariki ya gatandatu Gashyantare 2013, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12/12/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imihango yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 igeze; iyo mihango ikazaba ku itariki ya karindwi Mata 2013 mu midugudu yose y‘igihugu. Kuri uwo munsi hazaba umuhango wo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi, nyuma y’uwo muhango abaturage bakurikiranire mu midugudu ubutumwa bw’uwo munsi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko amasezerano yo kwegurira isosiyete New Bugarama Mining Company uburenganzira ku gikingi cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwari bufitwe na Serge Stinghlamber yagenze, irayemeza.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki ivuguruye yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage;

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ingamba z’igihugu zigamije amajyambere rusange no kuzamura iterambere ry‘uturere.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

- Umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 27/2012 ryo ku wa 29/06/2012 rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2012/2013;

- Umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 10 Ukuboza 2012 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA), yerekeranye n’ingunzanyo ingana na miliyoni eshanu z’Amadolari ya Amerika agenewe gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse ndetse no kuguriza ibigo by’imari biciriritse;

- Umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera No 1483P yashyiriweho umukono i Vienne muri Otirishiya (Austria) ku wa 29 Mutarama 2013, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega OFID cy’Umuryango w‘Ibihugu bikungahaye kuri Peteroli (OPEC) gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga ajyanye n’inguzanyo ingana na Miliyoni 12 z’Amadolari ya Amerika yo gutera inkunga umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu;

- Umushinga w’itegeko rigena imiterere n’imikorere by’amashuri makuru;

- Umushinga w’itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu;

- Umushinga w’Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda.


7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rishyiraho ingengabihe y’amatora n’igihe cyo kwiyamamaza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite;

- Iteka rya Perezida rigena ibigenerwa abagize Inama z’Ubuyobozi muri za Komisiyo z’Igihugu, mu nzego zihariye, mu Nama z’Igihugu no mu Bigo bya Leta bitabiriye inama, imaze kurikorera ubugororangingo;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 53/03 ryo ku wa 14/7/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu Butegetsi bwite bwa Leta imaze kurikorera ubugororangingo;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryimura Nsengiyaremye Christophe wari umuhuzabikorwa ushinzwe ibijyanye no kwegereza ingengo y’imari inzego z’ibanze agashyirwa ku mwanya w’umuyobozi w’ishami rishinzwe gucunga no gukurikirana imishinga muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Rutsinga Balthazar wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburayi na Amerika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane;

- Iteka rya Minisitiri rivana ikibanza N° 350 kiri mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali mu mutungo rusange w’akarere rikagishyira mu mutungo bwite w’akarere.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena Urutonde rw’imyuga Abanyarwanda bataramenya yaba ikorwa n’abanyamwuga baturutse hanze.

9. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Ambasaderi Nkurunziza Willian guhagararira u Rwanda mu Bwongereza ku rwego rwa Ambasaderi, isabira Ambasaderi Rwamucyo Ernest guhagararira u Rwanda mu Buhindi ku rwego rwa Ambasaderi.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

- Minata Samate Cessouma wa Burkina Faso ufite icyicaro i Addis Ababa muri Etiyopia;

- John Mwangemi wa Kenya ufite icyicaro i Kigali;

- Kazuya Ogawa w’u Buyapani ufite icyicaro i Kigali;

11. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena

- Uwamariya Olive: Umunyamabanga wa Perezida wa Sena;

- Rwigema Constantin: Umwanditsi wa Komisiyo;

- Harerimana Vianney: Umwanditsi wa Komisiyo;

- Kampire Martine : Umwanditsi wa Komisiyo;

- Sebatutsi Ndisabiye Sébastien: Umwanditsi wa Komisiyo;

- Murekezi Eugène: Umwanditsi wa Komisiyo;

- Uwimpeta Ernestine: Ukuriye Ubunyamabanga Rusange;

- Nkuranga Kayonga Joseph: Ushinzwe Umutekano mu Mutwe wa Sena;

Mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite

- Bizimana Vital: Ushinzwe guhindura mu ndimi;

- Mbabazi Muhoza Louis: Ushinzwe ‘Protocol’ mu Mutwe w’Abadepite;

Mu Rukiko rw’Ikirenga

Usabase Liberata: Ukuriye Ubunyamabanga Rusange

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere/RNRA

- Mupenzi John: Umuyobozi wa ICT;

- Uwizeyimana Médiatrice: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari;

- Bakundukize Dismas: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire y’Amashyamba.

Muri Minisiteri y’Uburezi/MINEDUC

Nsengumukiza Anatole: Umujyanama mu by’amategeko;

Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga/MYICT

Ntambara Emmanuel: Umujyanama mu by’amategeko;

Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC

Kayiranga Jean Baptiste: Umujyanama mu by’amategeko ;

Muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi/MINECOFIN

Rugeri Nkusi Christian: Umujyanama mu by’amategeko n’Imicungire y’Umutungo mu Kigega cya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi;

Muri Minisiteri y’Umuco na Siporo/MINISPOC

Nsengimana Jean d’Amour: Umujyanama mu by’amategeko;

Muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi/MIDIMAR

Nzeyimana François Xavier: Umujyanama mu by’amategeko;

Muri Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE

Bugingo Spencer: Umujyanama mu by’amategeko;

Muri Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba/MINEAC

Kayitesi Gertrude: Umujyanama mu by’amategeko.

Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare/NISR

Manzi Sebastien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibarurishamibare mu byerekeye Ubukungu;

12. Mu Bindi

a) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 17 Gashyantare u Rwanda ruzakira Iserukiramuco rya mbere ry’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku nsanganyamatsiko igira iti « Duteze imbere kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba tubinyujije mu muco » ;

b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibigo bya Leta birimo gukorerwa isuzumamikorere harebwa uko inzego z’imirimo zabyo zitanga umusaruro mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere abaturage bazitezeho;

Ni itangazo dukesha Minisiteri ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza