IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Icyo abashakashatsi bavuga ku kigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi


Yanditswe kuya 14-10-2012 - Saa 11:29' na Karirima A. Ngarambe

Nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru Izuba Rirashe ku byavuzwe na Ngarambe Francois, umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi aho mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ku bijyanye n’ishyirwaho ry’Ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, IGIHE yegereye inzobere zigira icyo zivugaho.

Eric David, umwarimu muri kaminuza yigenga ya ULB (Université Libre de Bruxelles) ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko mpuzamahanga, muri politiki no mu mibanire myiza n’Amahanga yemeza ko habayeho Jenoside yakozwe na Leta yariho icyo gihe ireberwa n’ibindi bihugu byose by’isi.

Yagize ati « Ni ngombwa ko Leta y’u Rwanda n’ubwo ikora ibishoboka byose ngo ibintu bijye mu buryo ariko ntiyagatinze kwaka indishyi ibihugu bindi byayitereranye bikarebera ikorwa rya Jenoside aho kuyiburizamo cyangwa kuyihagarika nk’uko byabigize isezerano mu mwaka w’i 1945 rigomba kubahirizwa nk’icyemezo cya LONI. »

Ashimangira cyane kandi ko by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bahabwa indishyi zabo mu rwego rwo guha agaciro ababo bishwe.

Yagize ati « Ibi byumvikane neza, ntabwo izaba ari indishyi isanzwe kuko ni uburenganzira bwabo busesuye. Ni ukwishyurwa n’ubwo bidashobora gusimbura ubuzima bw’ababo. »

Pierre Galand, umushakashatsi mu by’ubukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza ya ULB mu bijyanye n’iterambere mu bumenyi mu by’ubukungu, we yerekana ko habayeho guhimba inyandiko no kwitirira imari y’izindi minisiteri igakoreshwa mu kugura ibikoresho bya gisirikare n’ibindi byari bigenewe gukoreshwa mu gushyira mu bikorwa Jenoside hagati y’i 1990 n’i 1994 (détournement de fonds en faveur du Ministère de la Défense en 1990-1994).

Akomeza yerekana uko amabanki n’ibindi bigo (les bailleurs de fonds, Banque mondiale…) byafashije Leta yakoze Jenoside, agatanga n’ingero z’uko byakorwaga yifashishije ubushakashatsi yabikozeho mu Rwanda no hanze yarwo.

Pierre Galand asaba ko akurikije ibimenyetso bifatika biri mu mpapuro zirenga 100 y’ubushakashatsi yakoze bwimbitse, habaho indishyi zahabwa Leta y’u Rwanda iriho ubu, yishyura ibyo Leta yasimbuye kandi yakoze jenoside yasize yangije haba mu bukungu cyangwa mu bwicanyi yakoze.

Agira inama amashyirahamwe arengera abacitse ku icumu kwaka indishyi bicishijwe mu bucamanza kuko ari uburenganzira bwabo busesuye.

Aba bashakashatsi bombi bahamya ko indishyi ari uburenganzira busesuye bw’abacitse ku icumu nyamara Ngarambe Francois yaravuze ko iyo gahunda idahari.

Yagize ati “Icyo kigega ntikizajyaho ; ntibishoboka.”

Ngarambe avuga ko nta ngurane ibaho y’ubuzima bw’umuntu kandi ko icyo kigega kigiyeho byasaba ko n’abacitse ku icumu bakwa amafaranga yo kugishyiramo.

Avuga ko ahubwo igikwiye ari ugushyira ingufu mu kubongerera ubushobozi ngo biteze imbere.

Ngarambe yongeyeho ko hari ikibazo cy’uko abayobozi batabyerura ngo bavuge ko izo ndishyi zitazigera zitangwa ; bagatuma abacitse ku icumu bahera mu gihirahiro.

Zimwe mu ngero zindi zizwi ku Isi ku kibazo nk’iki, ni indishyi zahawe Abayahudi n’igihugu cyabo cya Isiraheli kubera Jenoside yabakorewe (Shoah).

Nyuma ya Shoah, binyuze mu masezerano mpuzamahanga yagizwemo uruhare rukomeye n’igihugu cya Isiraheli, imiryango y’Abayahudi hirya hino ku isi n’ibihugu by’u Burayi nk’ u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi, ni bwo hemejwe ko hashyirwaho indishyi ku bacitse ku icumu.

Abayahudi kandi indishyi bazihabwa byitwa guhabwa, gusubizwa, gusanirwa ibyabo bavukijwe na Jenoside yabakorewe ko kandi biza byunganira ubutabera busanzwe bwo guhana ababiciye ababo, ko biza byunganira inkunga n’infashanyo zinyuranye zahawe igihugu cyabo n’abaturage bacyo mu kwisana no kwiyubaka.

IBITEKEREZO
Ngo utabusya abwita ubumera, jye we nzi ko umuntu wese baha gukemura ikibazo cya genocide yakorewe abatutsi n' indishyi aho zava n' uko zatangwa, ntabwo yabura gucanganyikirwa. Ntabwo byoroshye kweli. Kugurisha inzu y' interahamwe yatsinzwe, abana batafatanije na se bakajya kugasozi - bazavamo amabandi n' ubundi bwoko bw' abicanyi batubuze amahoro. Iki ni ikibazo cyo kwiganwa ubwenge. Ibihugu bamwe bavuze byadufasha kubona indishyi - ahubwo badusenya kurusha ko badufasha, kandi nicyo barimo bakora. Ngo kubarega !! Ko hari abareze Abafarnsa La Haye baritabye se ? Mubona iyi si ifite ubutabera ? Cyeretse umuntu abareze kugirango yandike amateka, naho kutwishyura simbibona. This is my humble thinking.
Musubize17.10.2012 saa 11:36
Nkubito
ahaaaa nzaba ndeba ! mwese Mugire amahoro ubworoherane ubumwe nubwiyunge, amashyi ngo kaci kaci
Musubize15.10.2012 saa 04:52
cluade
Kugirango ubumwe n'ubwiyunge bushoboke iki kigega kirakenewe,hakaba hakwifashishwa AgDF(kugirango Abanyarwanda bose babigiremo uruhare),kakunganirwa na : Abafaransa,Ababiligi,LONI,Vatican(hari abihaye Imana benshi bagize uruhare muri genocide Vatican ibakingira ikibaba),AU,EU,na NATO kuko nayo ntacyo yakoze mu gihe yihutiye guhirika Kadafi kandi nta muntu yari yishe.
Musubize15.10.2012 saa 04:25
Munyarwanda
Inzego n'abazihagarariye bazasimburwa ariko icyaha cyakozwe ntikizasimburwa cg ngo kiveho cg abo cyahitanye bagaruke, malheureusement. Ni yo mpamvu rero bitebe bitebuke icyo kigega kizabaho. Ikindi kandi buri wese yagombye kumva ni uko ari ko ubutabera bubigena, keretse niba tubusoma igicuri. Ibi bintu kandi byagombye kuganirwaho byisumbuyeho. Murakoze
Musubize15.10.2012 saa 03:47
######
Inzego n'abazihagarariye bazasimburwa ariko icyaha cyakozwe ntikizasimburwa cg ngo kiveho cg abo cyahitanye bagaruke, malheureusement. Ni yo mpamvu rero bitebe bitebuke icyo kigega kizabaho. Ikindi kandi buri wese yagombye kumva ni uko ari ko ubutabera bubigena, keretse niba tubusoma igicuri. Ibi bintu kandi byagombye kuganirwaho byisumbuyeho. Murakoze
Musubize15.10.2012 saa 03:47
######
Birababaje kandi biteye isoni n'agahinda niba ko Ngarambe Francois Sg wa Fpr yaba yaravuze kuriya ,ari nako abyumva. ashobora kuba yaribeshye. Imana y'i Rwanda ibihagararemo
Musubize15.10.2012 saa 03:31
gatambara
Ngarambe ashobora kuba yarabivuze ku giti cye,abaye yarabivuze mu izina rya RPF byaba biteye agahinda,byaba bigaragaza ko ananiwe,gutyo akaba yakweguzwa.
15.10.2012 saa 04:18
Muturage
reka twizere ko yabivuze ku giti cye ! kuko chair man wa RPF Muzee wacu areba kure cyane icyo kintu ntiyakemera rwose ! byaba ari ukwirengagiza uruhare rwa Leta muri Jenoside,ariyo yakagombye gufata iya 1 mu kurinda abaturage,uruhare rwa LONI yitwa ngo iharanira amahoro ku isi,uruhare rw'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamadini cyane cyane gatolika ihagarariwe na Roma,n'abandi bagize uruhare mu guteza umwiryane mu banyarwanda no guteza jenoside ! byaba vuba byaba kera icyo kigega ni ngombwa kugirango les victimes(abacitse ku icumu n' U Rwanda muri rusange) babone ubutabera ! Mzee nadufashe,muri byiza byinshi tumushimira n'iki azagitekereze agishyire mu mihigo ye mbere y'uko manda ye irangira kizabe cyabonye igisubizo
15.10.2012 saa 05:53
kbt
Bjr , " Aba bashakashatsi bombi bahamya ko indishyi ari uburenganzira busesuye bw’abacitse ku icumu " nyamara Ngarambe Francois yaravuze ko iyo gahunda idahari. Yagize ati “Icyo kigega ntikizajyaho ; ntibishoboka.†Ngarambe avuga ko nta ngurane ibaho y’ubuzima bw’umuntu kandi ko icyo kigega kigiyeho byasaba ko n’abacitse ku icumu bakwa amafaranga yo kugishyiramo. Avuga ko ahubwo igikwiye ari ugushyira ingufu mu kubongerera ubushobozi ngo biteze imbere. Ngarambe yongeyeho ko hari ikibazo cy’uko abayobozi batabyerura ngo bavuge ko izo ndishyi zitazigera zitangwa ; bagatuma abacitse ku icumu bahera mu gihirahiro. mbega mbega byaba bibabaje niba umuyobozi umwe mu bahagaritse GENOCIDE avuga amagambo nk'aya .“Icyo kigega ntikizajyaho ; ntibishoboka.†kujyaho byo kizajyaho kandi birashoboka , niba hari abaharanira uburenganzira bwabo ntawe bibangamiye numva bishoboka . icyangombwa ni ubushake no kumva impamvu abantu baharanira uburenganzira bwabo . mu minsi ishize numvaga ko hariho ikigega gitanga indishyi kubangirijwe n'inyamaswa ziba muri za Parks z'U RWANDA , indishyi ku bantu bicwa n'ibinyabiziga ntibimenyakane , none indishyi kubazize GENOCIDE ngo...... iyo tuvuga gusubiza agaciro abacu bazize GENOCIDE yakorewe abatutsi njye numva harimo no gutanga indishyi ku bacitse ku icumu . ubumwe n'ubwiyunge byazagerwaho gute ? abakoze GENOCIDE barireze bemera icyaha bakora TIG barataha , abakorewe GENOCIDE bo basenyewe , imitungo yabo ikangizwa bikomeye bagasigara iheruheru bashumbushijwe iki ? kubura abantu ukabura n'ibintu none ngo nta nakimwe abacitse ku icumu bashumbushwa ? kwongererwa ubushobozi gute ? nabyo ntabwo bisobanutse , hari abajya bavuga ngo Abacitse ku icumu bashyiriweho FARG , twibuke ko FARG ifasha abacitse ku icumu batishoboye , hari abatisangamo . ni ibitekerezo byanjye .
Musubize15.10.2012 saa 02:29
UMUGWANEZA Jeanne
Muraho ? Ibi muzehe yabivugiye he ? Wenda hano ntibadusobanuriye neza, ngo twumve impamvu yatanze. Jye mbona izo ndishyi ari ngombwa, kuko icyuho jenoside yasizemo abayikorewe ni kinini cyane, ingaruka zizagera ku bisekuruza byabo byinshi. Kuvuga ko indishyi y'umuntu ihenze numva bitatuma abantu biyemeza kubireka. Jye mbona n'amahanga yabigezemo uruhare yabiregerwa bigatinda ariko bikazaza. Ahibwo ubu nari nzi ko uru rugamba rugeze kure, none se ni ukuvuga ko bitaratangira ? GuFASHWA KWITEZA IMBERE ni byiza, ariko hari ik'ingezi babuze ni umuryango wabo. Si ibintu bavukijwe gusa. Ubu abana b'abacitse ku icumu barimo kuba imfubyi bakabura epfo na ruguru mu gihe za orphelinats zirimo zifungwa, mu gihe FARG itabareba kuko jenoside yabaye batarabaho. kubo usibye abababyaye baba babuze,indi miryanngo usanga yaratsembwe . None se urambwira ko ibibazo aba bana bafite bidashingiye kuri jenoside ?Ntibagira ba nyirakuru, ba nyinawabo ba nyirasenge , ba nyirarume na ba sewabo kubera jenoside ubwoko bwabo bwakorewe. Bazamenywa nande ?
Musubize15.10.2012 saa 02:08
IGANZE
Ubwo se imfubyi ya jenoside iri mugihe cyo kuba muri orphelinat ibaho, cg imfubyi ikomeza kubyara indi ??!!
15.10.2012 saa 05:50
Ruhurwumye
ABAKOREYE JENOSIDE ABATUTSI NIBO BAGOMBA GUTANGA INDISHYI KU BACITSE KU CUMU. NI UKUVUGA KO LETA YAGOMBAGA GUSABA ABANYARWANDA B'ABAHUTU BAKOZE JENOSIDE GUTANGA AMAFARANGA YO GUFASHA ABATUTSI BAROKOTSE. IBYO SE BIRASHOBOKA ?
Musubize15.10.2012 saa 01:54
janvier
umuntu wihandagaza akavuga ko ikigega cy'indeshyi z'abarokotse genocide nta na rimwe kizabaho aba abikuye kuki koko ? iby'ejo bibara ab'ejo !!! yego birashoboka ko muri gahunda ya leta dufite ubu atari byo baha priority kuko hari ibindi byihutirwa byagombaga gukorwa : kugarura umutekano mu gihugu, gushakisha/kurangiza imanza z'abakoze genocide, gusana ibyangiritse ndetse n' iterambere, ariko rero ikibazo cy'indishyi ntabwo ari byiza kuvuga ko kitazigera kibonerwa igisubizo, reka abanyarwanda bazashikire umuti aho kubatekerereza no kubavugira ibyo batemera. bishobora gufata imyaka myinshi...ariko rwose birashoboka ko bazabona izo ndishyi.
Musubize14.10.2012 saa 13:48
mugabo
Please Igihe.com mu biganiro mugiranana na Nyakubahwa nk'abanyamakuru iki kibazo muzakitubarize Mzee tumenye Opinion ye kuri iki kibazo, nizere ko we atazavuga nka Mzee Ngarambe.
15.10.2012 saa 05:58
kkk
ariko abo bahanga mwatubwiye bavuze indishyi ntibatubwira neza abo zigenerwa abo aribo ? n'ababuze ababo ? Nibasobanure neza ejo abantu batitiranya ibintu. Ese ninde wishyura kandi hishyurwa nde binyuze muyihe nzira ? Kuzana inkuru idasobanuye bicanga abantu bakayoberwa icyo gukora. leta ibyo ikora se kugeza ubu biragayitse ngo tuyigire inama ? inkuru isesenguye neza yatuma hari imyumvire ihinduka na debates zikabona aho zihera.
Musubize14.10.2012 saa 12:47
Tayari
Ikidasobanutse ni iki ? Wishaka ko abantu bagusobanurira ibikurwaniramo birimo ipfunwe uterwa n'amarangamutima yawe !
15.10.2012 saa 06:35
Kibuye Jean

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!