Amakimbirane ashingiye ku butaka yaba agiye kugera ku iherezo

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 2 Werurwe 2013 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango Nyarwanda uharanira iterambere rirambye RISD (Rwanda Initiative for Sustainable Development) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine, akaba azagira uruhare mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.
Imikoranire ya RISD n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere ishingiye ku gukemura impaka zivutse hagati y’abapfa ubutaka, guhugura abaturage ku burenganzira n’amategeko abarengera ku butaka, gukorana n’Urwego (...)

Umuryango Nyarwanda uharanira iterambere rirambye RISD (Rwanda Initiative for Sustainable Development) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine, akaba azagira uruhare mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Imikoranire ya RISD n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere ishingiye ku gukemura impaka zivutse hagati y’abapfa ubutaka, guhugura abaturage ku burenganzira n’amategeko abarengera ku butaka, gukorana n’Urwego rw’Abunzi nk’abakemurampaka begereye abaturage, kuvugurura amategeko ashingiye ku butaka hagamijwe kurwanya ubukene no kubaka amahoro arambye.

Umuyobozi wa RISD Annie Kayiraba yatangaje ko RISD yiyemeje gufasha mu ikemurwa ry’ibibazo byagiye bivuka mu iyandikisha ry’ubutaka byashoboraga kubera inkomyi icyo gikorwa, aho bamwe batumvaga n’akamaro kabyo.

Kayiraba yavuze ko hakozwe ubushakashatsi bunyuranye, mu gihe cy’amasezerano ya mbere yari amaze umwaka umwe, bukaba burimo n’ubwagaragaje ko amakimbirane ashingiye ku butaka mu muryango nyarwanda ari ku gipimo cya 80%.

Ibyagezweho mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano ngo birimo guhugura abaturage ku bijyanye n’uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubutaka, gutegura amabwiriza y’ibanze agenga Abunzi, kugira uruhare mu ivugururwa ry’itegeko ry’ubutaka n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere Nkurunziza Emmanuel yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kwandika ubutaka, bikaba bimaze kugaragara ko bifitiye akamaro kanini abaturage. Ati “Bituma umuntu yumva atekanye, kuko nta wushobora kwiyitirira ubutaka bwundi, bigaha nyira bwo kuburinda azi neza ko ari umutungo we, kandi akaba ashobora kubutangaho ingwate akabona inguzanyo muri banki.”

Yavuze ko itegeko ry’ubutaka ryo mu mwaka wa 2005, kuri ubu ririmo kuvugururwa, bimwe mu byo rizakemura hakaba harimo gukuraho inkondabutaka igasimbuzwa gukodesha mu buryo burambye n’ibindi.

Isinywa ry'amasezerano
Nyuma yo gusinya amasezerano

RISD ni Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira iterambere rirambye, ukibanda cyane cyane mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka. ukorera mu turere tugera kuri 15 mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza