Ihungabana mu rubyiruko rigira umuvuduko udasanzwe

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 3 Mata 2013 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu bumenyi bwo mu mutwe bavuga ko ihungabana rigaragazwa n’ ibihe bidasanzwe umubiri w’ umuntu n’ ubuzima bwe bwo mu mutwe buba bwaraciyemo, ubwonko bwe ntibube bukibasha kubyakira. Abantu kandi ntibagira ihungabana ku rwego rumwe bitewe n’ imiterere y’umubiri wabo. Ingimbi n’abangavu bo ihungabana ryabo ngo rigira umuvuduko udasanzwe.
Senateri Dr Sebuhoro Celestin, umujyanama ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (Psychologue), aganira na IGIHE yatangaje ko ihungabana ku bana b’ingimbi (...)

Abahanga mu bumenyi bwo mu mutwe bavuga ko ihungabana rigaragazwa n’ ibihe bidasanzwe umubiri w’ umuntu n’ ubuzima bwe bwo mu mutwe buba bwaraciyemo, ubwonko bwe ntibube bukibasha kubyakira. Abantu kandi ntibagira ihungabana ku rwego rumwe bitewe n’ imiterere y’umubiri wabo. Ingimbi n’abangavu bo ihungabana ryabo ngo rigira umuvuduko udasanzwe.

Senateri Dr Sebuhoro Celestin, umujyanama ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (Psychologue), aganira na IGIHE yatangaje ko ihungabana ku bana b’ingimbi n’abangavu ribagiraho imihandagurikire yihuta, kuko baba bageze mu gihe cyo kwitekerezaho cyane, aho batangira no gutekereza ku byababayeho, babona ingaruka baba batanafitiye ibisubizo.

Dr Sebuhoro akomeza avuga ko aba bana kenshi bahindura imico n’imyitwarire mu buryo nabo batazi impamvu. Abari mu mashuri bagatangira gusubira inyuma mu masomo bagatsindwa cyane. Dr Sebuhoro agira inama abayobozi n’abarimu mu bigo by’abanyeshuri kudatekereza ko isubira inyuma ry’aba bana ryaba rituruka ku burara nk’uko bakunze kubyibaza. Avuga ko bishobora guterwa n’ihungabana baba bafite kenshi nabo batabizi.

Dr Sebuhoro Celestin asoza avuga ko abayobozi b’ibigo ndetse n’ababyeyi bagomba kwita cyane ku bana bababonyeho ibyo bibazo, asaba ko mu gihe badashoboye kubaganiriza, babashakira abahuguwe mu bijyanye n’ihungabana hirya no hino kugeza mu midugudu kugira ngo bafashe abo bana, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza