IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ikigo Mpuzamahanga cy’ubucyemurampaka cya Kigali cyatangijwe ku mugaragaro


Yanditswe kuya 1er-06-2012 - Saa 14:21' na Abdu Nyampeta

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Gicurasi 2012, i Kigali, hatangijwe ku mugaragaro imirimo y’ikigo mpuzamahanga cy’ubucyemurampaka cya Kigali.

Ikigo cyiswe KIAC (Kigali International Arbitration Centre) ni ikigo mpuzamahanga kigamije gucyemura impaka zavuka hagati y’abagiranye amasezerano mu rwego rw’ubucuruzi.

Iki kigo kikaba kibayeho bishingiye ku bitekerezo by’ikigo cy’abikorera FSP/PSF ( Federation du Sesteur Prive/Private Sector Federation) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama, atangaza ko kubaho kw’iki kigo ari igikorwa gikomeye cyane kiri no muri gahunda y’igihe kirekire ya Guverinoma y’u Rwanda mu gucyemura ibibazo ku buryo bw’ubwumvikane.

Mu nkingi ubutabera bw’u Rwanda bushingiyeho hari gukemura impaka hatabayeho buri gihe kwitabaza inkiko.

Minisitiri Tharcisse Karugarama atangaza ko Leta yateye inkunga itangizwa ry’ikigo. Yibukije kandi ko kuba cyitwa Ikigo Mpuzamahanga ari uko cyaguye amarembo, dore ko barindwi bagize inama y’ubuyobozi bukuru bwacyo, bane ari Abanyarwanda, batatu bakaba abanyamahanga.

Akomeza asobanura ko kuba iki kigo kigiyeho ari inyungu z’Abanyarwanda kuko batazongera gusiragira bajya kuburanira hirya no hino ku isi, kuko ibibazo byabo bizajya bikemukira iwabo bikaba mu bwumvikane kandi vuba.

Umunyamabamga Mukuru w’ Ikigo Mpuzamahanga cy’ubucyemurampaka cya Kigali, Bernadete Uwicyeza, atangaza ko bishimiye uburyo inzego zinyuranye zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera, zagize uruhare rugaragara mu inshingwa ry’iki kigo. Avuga ko Abanyarwanda bazabona ubutabera bwiza kandi bwihuse.

Yakomeje asobanura ko icyemezo cy’ubukemurampaka kitajuririrwa, kandi ko abakemurampaka bitwa “abahuza” aho kuba “abunzi” kuko aba bo ibo byananiranye bitabaza inkiko zisanzwe.

Iki Kigo kikaba kigamije kandi kugenzura niba ubutabera buhabwa abafite amakimbirane bukorwa mu mucyo kandi bwihutushwa, gushyikiriza ibyemezo by’urukiko abafite amakimbirane, ndetse no gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’urukiko rw’inteko yabakemurampaka.

Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi watangije ku mugaragaro imirimo ya KIAC akanamurika ku mugaragaro ikirango cyawo, yasabye abashoramari kwitabira icyo kigo, nacyo agisaba kuba indakemwa no kugaragaza isura nziza haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

IBITEKEREZO
Mwaduha adresse z`iki kigo n`ibigenderwaho mu kujya kuba ukemurampaka
Musubize4.06.2012 saa 02:33
ushaka kujymo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!