00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation ikomeje ibikorwa byo gukangurira abantu gukunda gusoma

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu na Gisele Umutesi

Kuya 21 September 2012 saa 11:52
Yasuwe :

Imbuto foundation ibinyujije mu nsanganyamatsiko igira iti: “Today a Reader…Tomorrow a Leader” bivuze ngo “ Uyu munsi urasoma ariko ejo uzaba umuyobozi”, irakangurira abana n’abantu bakuze kugira umuco wo gukunda gusoma kuko ari ingirakamaro mu kongera ubumenyi bwabo muri rusange.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri 2012, umuryango Imbuto Foundation ukaba wakomereje ibikorwa mu turere twa Nyanza na Gicumbi aho imbuto Foundation ikomeje gukangurira abana n’abakuze kugira umuco mwiza wo (…)

Imbuto foundation ibinyujije mu nsanganyamatsiko igira iti: “Today a Reader…Tomorrow a Leader” bivuze ngo “ Uyu munsi urasoma ariko ejo uzaba umuyobozi”, irakangurira abana n’abantu bakuze kugira umuco wo gukunda gusoma kuko ari ingirakamaro mu kongera ubumenyi bwabo muri rusange.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri 2012, umuryango Imbuto Foundation ukaba wakomereje ibikorwa mu turere twa Nyanza na Gicumbi aho imbuto Foundation ikomeje gukangurira abana n’abakuze kugira umuco mwiza wo gusoma kuko ari inking y’amajyambere.

Hamwe na gahunda y’igihugu yo gukangurira abantu gusoma, Imbuto foundation irahamagarira abarimu n’ababyeyi kugira uruhare mu gukomeza gukangurira no gukundisha abakiri abato gusoma kuko iki gikorwa gisaba ubufatanye mu nzego zose guturuka mu rugo kugeza ku ishuri aho umwana aba agiye gushaka ubumenyi bwa mwarimu.

Iki gikorwa, Imbuto foundation igifatanyije na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’imiryango itandukanye irimo ikorera imbere mu gihugu ndetse n’indi mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’Imbuto Foundation butangaza ko muri iyi gahunda hazamo n’ibikorwa byo gukwirakwiza ibitabo byo gusoma hirya no hino mu mashuri.

Mu ntego zihariye z’iki gikorwa harimo gukangurira abana kugira umuco wo gusoma igihe bari mu rugo cyangwa ku mashuri, kugaragariza abarimu, ababyeyi ndetse n’abana akamaro ko gusomera mu ruhame, ibinyamakuru cyangwa se binyujijwe ahandi hantu hashobora gutangirwa ubutumwa ndetse no gukangurira abantu gushyiraho ingengabihe zo gusoma n’ibikorwa bindi bishyigikira gusoma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages