Kuri uyu wa Kane tariki ya cyenda Kanama 2012, muri Serena Hotel Imbuto Foundation yizihije imyaka 10 imaze ikora ibikorwa bitandukanye, birimo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kurihirira amashuri abana b’abahanga batishoboye, gufasha imiryango itandukanye, uburyo bwo kwirinda icyorezo cya SIDA, guhashya malariya n’ibindi.
Uyu mahango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abafatanyabikorwa babo, ndetse n’abagiye bafashwa n’uyu muryango mu buryo butandukanye.
Ibikorwa bya imbuto foundation byatangiye mu mwaka wa 2002, bitangira yitwa PACFA, yari igamije cyane cyane kurwanya icyorezo cya SIDA, ndetse no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Nyuma y’imyaka itanu y’ibikorwa bya PACFA, nibwo yaje guhinduka Imbuto Foundation, ndetse ibasha no gukomeza kwagura ibikorwa byayo.
Muri uyu muhango wo kwizihiza imyaka icumi Imbuto Foundation imaze, hatanzwe ubuhamya n’abantu batandukanye bafashijwe n’uyu muryango.
Niyonzima Jean Damascène barihiye amashuri, Honorée ubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA bafashije binyuze mu muryango Family Package, ndetse na Nshimiyimana François wahawe igihembo na Imbuto Foundation kuko yihangiye imirimo.
Aba bose batanze ubuhamya bashimiye cyane Jeannette Kagame washinze Imbuto Foundation, ku bw’ibikorwa bye by’urukundo, ku bufasha butandukanye yabahaye ndetse n’ubumuntu abagaragariza, bamwizeza ko ineza yabagiriye nabo ariko bazagenzereza abandi bababaye.
Jeannette Kagame, mu ijambo rye yashimiye cyane abitabiriye kiriya gikorwa, abafatanya bikorwa babo ndetse n’abakozi bose ba Imbuto ku bw’itange bwabo mu mirimo yabo ya buri munsi.
“Imbuto Foundation yishimiye kubashimira ihereye ku bayobozi b’igihugu ndetse n’imiryango itandukanye ku buryo mwadufashije”.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |