IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Imibare y’impunzi yashyizwe ahagaragara irirerekana ko abasaga 90% ari Abakongomani


Yanditswe kuya 29-08-2012 - Saa 00:30' na Ntirenganya Jotham

Imibare yashyizwe ahagaragara yatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Ibiza, irerekana ko ku butaka bw’u Rwanda hari impunzi zisaga ibihumbi 57, dore ko umubare nyawo ari 57,641, muri izi izisanga 90% ni iz’Abanyekongo.

aho yagaragaje ibihugu izo mpunzi zaturutsemo n’ibyo zahunze, nk’uko byemejwe kuri iyi tariki ya 28 Kanama 2012.

Uyu mubare w’impunzi ziba mu Rwanda wemejwe na Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Ibiza, Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi, ndetse n’agashami ka Loni gashinzwe impunzi, kuko ubwo bushakashatsi bafatanyije kubukora, bukaba bwarashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kanama 2012.

Nk’uko babitangaje, impunzi zatangiye kwandikwa kandi zifatwa igikumwe cya buri wese guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2011, kuko kuva nyuma ya 1994 umubare w’impunzi ziba mu Rwanda utari uzwi neza.

Nk’uko imibare ibyerekana, impunzi zingana na 57,216 zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi 57% ni abigitsina gore.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’ibiza Ruvebana Antoine, yavuze ko kumenya umubare w’impunzi bizabafasha kubitaho, kandi ko hashize ibyumweru bibiri nta zindi mpunzi zinjira mu Rwanda.

Uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku biribwa Abdoulaye Balle, yavuze ko kumenya umubare w’impunzi bizatuma bamenya urugero bagabanya ku mafunguro bahabwaga, kuko ibiribwa byabaye bike kandi ntibifuza ko inzara yazabica byabashiriyeho.

Gusa, Balle yavuze ko atazi urugero rw’ibyo kurya bizagabanukaho, kuko bazabanza gusuzumana ubwitonzi umubare wazo n’ibiribwa bihari.

Ibindi bihugu bifite impunzi mu Rwanda ni Angola, Burundi, Chad, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Abanyarwanda babana n’impunzi kuko bashakanye, Somalia, na Uganda.

Usibye impunzi ziba mu nkambi zateganyijwe, kuri uyu mubare w’impunzi harimo n’iziba mu Mujyi wa Kigali zitunze, kandi zishaka imibereho.

IBITEKEREZO
Uragira ngo urabeshye !pate zizabahitana n'ubwo nazo ari nkeya,ubuhunzi si kintu,umutekano nuza bazasubir'iwabo ntakihabuze.egokooo reka mbanze ni breakingire.
Musubize29.08.2012 saa 07:55
Sandi
reka mbahe igitecyerezo, njye ndabona impunzi z'abanye congo, bakwiye kubajyana ibukavu cyangwa i buvira cyangwa ahandi hose ariko ku butaka bwa congo kuko congo yose siko ifite umutekano mucye. ibi byatuma batabura ibyo kurya kuko ntushobora kubura ibigutunga utuye muri congo, hari espace ihagije, harera...ibi byo kubarunda mu rwanda birateza ibibazo u Rwanda, ndetse nizo mpunzi inzara izazitsinda mu Rwanda. ngayo nguko.
Musubize29.08.2012 saa 04:33
igitekerezo
Ntabwo byakunda kuko izi mpunzi zifitanye ikibazo na Congo kuburyo aho bajya muri Congo hose batakwizera umutekano wabo. Ahubwo hakongerwa uburyo bwo kubabeshaho neza hano bari mu rwanda.
29.08.2012 saa 08:47
demun
Ibyo uvuze sibyo wowe nimba uba murwanda uwagukura Kibungo(Ngoma) uhunze akakujyana Icyangungu(Rusizi) ntakibazo wagira ? mujye mureka gushinyagura. ubuhunzi twese turabuzi ibyo uvuga nuko utabuzi.
30.08.2012 saa 02:28
Kamana

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!