Ku bufatanye n’Umushinga Innovation for Education Leta y’Ubwongereza iteramo inkunga uburezi bwo mu Rwanda, ibinyujije mu kigega cy’iterambere DFID, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’imishinga 26 izafasha mu guhanga udushya mu burezi bw’ibanze mu Rwanda.
Iki gikorwa cyabereye ku ishuri rya Muhondo riherereye mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru ku wa 14 Werurwe 2013.
Umushinga Innovation for Education watangiye gukorera mu Rwanda muri Nzeri 2012, imishinga 26 igiye gukorana nawo yaratoranyijwe mu busabe bw’igera ku 150 hashingiwe ku yagaragaje uburyo bushya bwo guteza imbere uburezi.
Marc Van der Stouwe, ushinzwe imari mu mushinga Innovation for Education, yatangaje ko ibikorwa bizibandwaho mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice uzamara, bikubiye mu gahunda esheshatu zirimo guhugura abarimu uburyo bwo kwigisha neza, kubungabunga ibidukikije, gufasha abana babana n’ubumuga, guteza imbere ikoranabuhanga mu myigire n’ibindi.
Umuyobozi uhagarariye Ikigega cy’Abongereza cy’Iterambere DFID, Mike Hammond, yavuze ko kuba imishinga yatoranyijwe yaribanze ku bikorwa by’ingenzi bya gahunda y’imbaturabukungu EDPRS, ishingiyeho nta mpungenge ku guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Mike yagize ati “Turizera ko iyi mishinga izagera ku bikorwa bifatika DFID izasangiza ibindi bihugu bitaragira gahunda nk’iyi. DFID izakomeza gushimangira ubufatanye bwayo na Leta y’u Rwanda no mu bindi bikorwa.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ibyo iyo mishinga izakora ari ingenzi, bikazaza bisanga ibindi byinshi byagezweho ku ntego z’ikinyagihumbi nko kwiyongera kw’abana bagana ishuri, ariko ko bigomba kujyana n’ireme ry’uburezi, bikunze kuvugwa mu Rwanda ko ricumbagira, ati “Guteza imbere ireme ry’uburezi ni uguhozaho, bisaba kuvugurura ibihari no guhanga ibishya ari na yo mpamvu Minisiteri y’Uburezi yakiriye ibitekerezo byo gukorera igerageza kuri iyi mishinga 26 izatuma hamenyekana iyageze ku ntego n’uburyo yakoresheje, nyuma ubwo buryo bukazakoreshwa mu mashuri yo mu gihugu hose hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.”
Dr Biruta yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, abarimu n’ababyeyi gushyigikira ibikorwa by’iyi mishinga, anavuga ko guhanga udushya bikwiye kuranga Abanyarwanda muri rusange mu bikorwa byo kuzamura ubukungu no gukemura ibibazo igihugu gifite.
Imwe muri iyi mishinga yatoranijwe ni EDC, Plan, ITOCA, ADRA Rwanda, Handicap International, Education for Change, Imbuto Foundation, Urwego Opportunity Bank n’iyindi.
Bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu gihugu cya Kenya kandi bugatanga umusaruro ni ukwigisha hakoreshejwe televiziyo, kuba byarashobotse muri iki gihugu ngo no mu Rwanda bikaba byakoreshwa nyamara abaturage bazitunze baracyari mbarwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |