Imisoro abaturage batanga ibagarukira mu bikorwa by’iterambere

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ubukungu n’iterambere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubwo yasuraga imirenge ya Muhima na Gatsata mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo abaturage bitabira gutanga imisoro n’amahoro, yasabye abo bireba kurushaho gukangurira abaturage kuyitanga kuko ibagarukira mu bikorwa bitandukanye.
Muri uru ruzinduka rwabaye ku wa karindwi Gashyantare 2013 basuye iyi mirenge ya Gatsata mu Karere ka Gasabo, na Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Semarinyota Alexandre Perezida w’iyi komisiyo, ati (...)

Komisiyo y’Ubukungu n’iterambere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubwo yasuraga imirenge ya Muhima na Gatsata mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo abaturage bitabira gutanga imisoro n’amahoro, yasabye abo bireba kurushaho gukangurira abaturage kuyitanga kuko ibagarukira mu bikorwa bitandukanye.

Muri uru ruzinduka rwabaye ku wa karindwi Gashyantare 2013 basuye iyi mirenge ya Gatsata mu Karere ka Gasabo, na Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Semarinyota Alexandre Perezida w’iyi komisiyo, ati ’’Mujye mwibutsa abaturage ko imisoro batanga ibagarukira mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.’’

Yabasabye kunoza imikorere mu kwaka abaturage imisoro, babibutsa ko nta terambere ryagerwaho mu gihe abaturage badatanga imisoro neza.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yasuwe bagiye bagaragaza uko imisoro yinjijwe kuva mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2012 kugeza ubu, banagaragaza imbogamizi bagiye bahura na zo. Mu mbogamizi bagaragaje ni uko abakira imisoro ari bake, ahandi na ho ngo bakaba bakorera ahantu hato.

Abagize komisiyo bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku bibazo byose bigaragara mu iyakira ry’imisoro, ku buryo igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2013 kizarangira byakemutse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza