IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Imitako nka kimwe mu bugeni biracyafatwa nk’iby’abishoboye


Yanditswe kuya 8-08-2012 - Saa 01:08' na Turikumwe Noel

Mu ngamba Leta yafashe mu guteza imbere abaturage, harimo guteza imbere inganda nto n’iziciriritse. Muri izo nganda harimo izikora iby’ubugeni harimo n’imitako. Ibi byose leta ibishyiramo imbaraga kubera uruhare bigira mu guteza imbere abaturage kuko bitanga akazi kuri benshi. Nyamara bamwe mu Banyarwanda ngo baracyafata imitako nk’ibikoresho by’abafite amikoro ahanitse.

Nk’uko byatangajwe na Tesi, umukozi mu nzu yitwa “Ikaze roomshow” ishinzwe gucuruza ibikorwa byabaye indashikirwa mu marushanwa yo guhanga imirimo (HEAP), ngo Abanyarwanda n’abanyamahanga bose bitabira guhaha imitako.

Ariko yavuze ko usanga byitabirwa n’abantu bafite amikoro ahanitse, ngo ntabwo ari buri wese ushobora kugura imitako. Yanongeyeho ko benshi mu bakunze kuyigura baba bavuga ko bagiye kuyoherereza bene wabo bari hanze y’igihugu.

Tesi ngo abona abantu bakwiye kumvishwa akamaro k’imitako ngo ikundwe n’abayikora batere imbere. Ngo imitako ni myiza ishobora kuba ikintu kirangaza umuntu akaruhukiramo. Yanongeyeho ko umutako cyangwa igishushanyo runaka bishobora gutuma imitekerereze y’umuntu yunguka iyindi mishinga (inspiration).

Umugore utarashatse ko izina rye ritangazwa, ucuruza amakarita ya MTN hafi na Radio Rwanda, yavuze ko akunda imitako. Ariko yavuze ko ubushobozi afite budashobora gutuma asagura ayo kugura imitako.

Mugeni nawe atuye ku gitega hafi n’umurenge. Yavuze ko imitako ari myiza ariko avuga ko ari iy’abakire bafite inzu nziza. Yagize ati “Sinagura imitako ntarabona inzu yanjye bwite”.

Imitako yahozeho no mu Rwanda rwa kera. Yafatwaga nk’igikorwa cy’abari n’abategarugori kuko aribo barebwaga ahanini ngo gutaka. Abakobwa mu mirimo yabo ndetse no mu bikari bitaga mu rubohero babohaga uduseke, bakaboha inyegamo n’ibindi. Muri iyi minsi bimwe muri bi biracyakorwa ndetse binakundwa n’abanyamahanga bikinjiza amadovise.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!