Imyanzuro y’umwiherero wa 9 w’abayobozi yagezweho hejuru ya 80%

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 2 Mata 2013 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 9 w’abayobozi yashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 81,5% mu gihe 14,7% yakozwe igice, na ho 4,2 by’imyanzuro yari yafashwe ntiyabashije gushyirwa mu bikorwa.
Ibi byatangajwe ku wa 1 Mata 2013 mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’abayobozi batandukanye b’igihugu, cyari kigamije gusobanura imwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 10 w’abayobozi uherutse kubera mu karere ka Gatsibo.
Zimwe mu mpamvu zatumye hari imyanzuro imwe n’imwe itagerwaho harimo ikibazo (...)

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 9 w’abayobozi yashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 81,5% mu gihe 14,7% yakozwe igice, na ho 4,2 by’imyanzuro yari yafashwe ntiyabashije gushyirwa mu bikorwa.

Ibi byatangajwe ku wa 1 Mata 2013 mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’abayobozi batandukanye b’igihugu, cyari kigamije gusobanura imwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 10 w’abayobozi uherutse kubera mu karere ka Gatsibo.

Zimwe mu mpamvu zatumye hari imyanzuro imwe n’imwe itagerwaho harimo ikibazo cy’ubumenyi buke ku bagombaga kuyishyira mu bikorwa, kuba abikorera bataragize uruhare rugaragara ndetse n’imikoranire itaragenze neza.

Umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase avuga ko muri rusange iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa ku buryo bushimishije kuko ari ubwa mbere ishyirwa mu bikorwa ku kigereranyo kirenze 80%.

Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Tugireyezu Vénantie avuga ko imyanzuro itaragezweho igomba kuba yashyizwe mu bikorwa bitarenze muri Kamena 2013.

Avuga ku biganiro byavugiwe mu mwiherero wa 10 w’abayobozi b’igihugu, Tugireyezu yavuze ko hafashwe imyanzuro itandukanye irimo gukorana n’abikorera, gushyira imbaraga mu bikorwa remezo no kuvugurura imikorere n’imikoranire hagati y’inzego hagamijwe ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamuka bukagera ku gipimo cya 11,5% mu gihe cy’imyaka 7 iri mbere.

Asobanura gahunda y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS2), Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko hafashe umwanzuro w’uko kugeza mu 2017, umubare w’abafite ubukene bukabije uzamanuka ukagera nibura ku 10%.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza