Ingabo z’u Rwanda ni indashyikirwa mu kubungabunga amahoro ku Isi- Dr. Temothy

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Gashyantare 2013 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abasirikare b’ibihugu by’Afurika bibungabunga amahoro ku isi(ACOTA), Dr. Temothy Rainey, atangaza ko ashima ingabo z’u Rwanda kuba indashyikirwa ku isi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Dr Temothy w’Umunyamerika yatangaje ko ashima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro, ubwo yatangizaga amahugurwa ku basirikare bakuru 35 bahagarariye abandi bagiye bajya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanyei.
Dr. Temothy Rainey yagaragaje ko kuva mu mwaka 2005 (...)

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abasirikare b’ibihugu by’Afurika bibungabunga amahoro ku isi(ACOTA), Dr. Temothy Rainey, atangaza ko ashima ingabo z’u Rwanda kuba indashyikirwa ku isi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Dr Temothy w’Umunyamerika yatangaje ko ashima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro, ubwo yatangizaga amahugurwa ku basirikare bakuru 35 bahagarariye abandi bagiye bajya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanyei.

Dr. Temothy Rainey yagaragaje ko kuva mu mwaka 2005 abasirikare b’u Rwanda bajya kubungabunga amahoro i Darfour, bagaragaje itandukaniro rikomeye n’abandi basirikare, ati “Bazi ikiremwamuntu icyo aricyo, aho bagiye kubungabunga amahoro bita ku nzirakarengane cyane cyane abagore n’abana, bitanga ku murimo uko bashoboye.”

Dr. Temothy Rainey umukuru wa ACOTA
Ingabo z'u Rwanda ziri mu mahugurwa mu matsinda

Umugabamukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen. Charles Kayonga yatangaje ko amahugurwa azasigira ingabo z’u Rwanda ubumenyi no kumenya ahashyirwa imbaraga.

Lt Gen. Kayonga yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika uburyo ikomeje gufatanya n’abasirikare b’u Rwanda mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro ku Isi.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Joseph Nzabamwita, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ubu ari uburyo bwo kongera ubumenyi kuko abasirikare bagiye kuganira bakareba ibikwiye kuvugururwa.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza