INILAK: Abanyeshuri 631 bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya Gatanu

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 28 Gashyantare umwaka 2013, Ishuri Rikuru ry’Abadivantisiti b’Abalayiki ya Kigali (INILAK) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 631 bigaga mu mashami y’ubucungamari, amategeko ndetse n’ikoranabuhanga mu icungamutungo barimo abagabo 236 n’abagore 395 barangije muri iri shuri mu mwaka 2011-2012.
Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi Dr. Rwanamiza Erasme wari waje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ibibazo byose u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda ubwabo kandi (...)

Kuri uyu wa 28 Gashyantare umwaka 2013, Ishuri Rikuru ry’Abadivantisiti b’Abalayiki ya Kigali (INILAK) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 631 bigaga mu mashami y’ubucungamari, amategeko ndetse n’ikoranabuhanga mu icungamutungo barimo abagabo 236 n’abagore 395 barangije muri iri shuri mu mwaka 2011-2012.

Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi Dr. Rwanamiza Erasme wari waje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ibibazo byose u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda ubwabo kandi bajijutse, ari yo mpamvu buri muntu ufite ubushobozi akwiriye gutanga ubufasha mu guha uburere abana b’Abanyarwanda.

Dr. Rwanamiza yashimiye amashuri yigenga uko akomeje gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere igihugu atanga uburere ku bana b’u Rwanda. Yagize ati “Mukomeze ibikorwa byanyu by’indashyikirwa byo kurerera u Rwanda, mutange uburere bufite ireme aho abana bacu bazajya bahangana ku isoko ry’umurimo. Mujye mwipima n’amashuri y’ahandi mukora ibizamini biturutse ku yandi mashuri, kugira ngo abana b’u Rwanda bakomeze gukora neza.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INILAK Dr. Ngamije Jean yashimye Leta y’u Rwanda ikomeje guha ubwisanzure Abanyarwanda cyane cyane yimakaza iterambere rirambye. Agira ati “Abanyarwanda dufite Leta nziza ikomeje kuduha icyerekezo cyiza natwe ababyeyi ntabwo tuzahwema guha uburere bwiza abana b’Abanyarwanda.”

Dr. Ngamije yakomeje avuga ko INILAK izakomeza guteza imbere igihugu irwanya ubujiji mu banyarwanda.

Umuyobozi uhagarariye INILAK mu rwego rw’amategeko, Pastor Ruhaya Ntwali Assiel yavuze ko iryo shuri rikomeje kwigisha abanyeshuri barigana kwihangira imirimo; ati “ni yo mpamvu yatumye dushyiraho ishami ryigisha ibirebana n’amakoperative.”

INILAK rimaze guha impamyabumenyi abanyeshuri 2852 mu nshuro eshanu kuva iri shuri ryashingwa mu mwaka 1997.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza