Ku wa 28 Gashyantare 2013, Ishuri Rikuru ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (INILAK) ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 631 barimo abagabo 236 n’abagore 395 barangije muri iri shuri mu mwaka 2011-2012.
Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi Dr. Rwanamiza Erasme wari waje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ibibazo byose u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda ubwabo kandi bajijutse, ari yo mpamvu buri muntu ufite ubushobozi akwiriye gutanga ubufasha mu guha uburere abana b’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INILAK Dr. Ngamije Jean agira ati “Abanyarwanda dufite Leta nziza ikomeje kuduha icyerekezo cyiza, natwe ababyeyi ntabwo tuzahwema guha uburere bwiza abana b’Abanyarwanda.”
Amafoto : Steven Ndizeye