IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Inkiko Gacaca ntizazanye ubutabera gusa ahubwo zahinduye byinshi-Perezida Kagame


Yanditswe kuya 18-06-2012 - Saa 16:24' na Turikumwe Noël

Ubwo yasozaga ku mugaragara Inkiko Gacaca zari zimaze imyaka isaga ku icumi, Perezida Paul Kagame yavuze ko Inkiko Gacaca zitazanye ubutabera gusa, ko ahubwo zahinduye byinshi ku miberereho myiza y’abaturage, kuko zakoresheje amafaranga make kandi zikagera ku ntego zazo zirimo kugeza ubutabera bwunga ku Banyarwanda.

Iri sozwa ku mugaragaro ry’Inkiko Gacaca ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kamena mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Mukantaganzwa Domitille, Umuyobzozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca yavuze ko mu itangira rya Gacaca hari imbogamizi nyinshi zirimo inyangamugayo nazo zagaragaweho kuba zaragize uruhare muri Jenoside, abayobozi bagize uruhare muri Jenoside bavangiraga ukuri kwa Gacaca, kwanga gutanga amakuru ku bushake byabyaye ijambo ’ceceka’, ihohoterwa ry’inyangamugayo, abatangabuhamya ndetse n’abacitse ku icumu, kwiba inyandiko zikubiyemo ubuhamya, ihungabana rikabije, ihunga ry’abatinyaga Gacaca ndetse na ruswa n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse nawe yishimiye ko u Rwanda rwabashije kunyuza mu butabera amadosiye ya Jenoside mu gihe imiryango mpuzamahanga yavugaga ko nta bushobozi bwo guca imanza izi Nkiko zari zifite.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye abanyamahanga n’abandi bose bitabiriye uyu muhango wo gusoza Inkiko Gacaca, yibutsa n’inshingano zashyiriweho arizo : kwihutisha imanza, kurwanya kwihorera, gutanga imbabazi kuri bose, byose binyujijwe mu butabera bwunga aribwo Inkiko Gacaca.

Perezida Kagame yavuze ko benshi mu banyamahanga babanje kunenga imikorere y’izi Nkiko bavuga ko zizabamo akarengane kuko zakorwagamo n’abantu batazi iby’amategeko, ngo ariko kugeza ubu ntawe utakwishimira umusaruro izi Nkiko zagezeho kuko zarangije imanza zagombaga kumara imyaka myinshi.

Perezida Kagame kandi asanga Inkiko Gacaca zitaratanze ubutabera gusa ahubwo ngo zahinduye byinshi ku miberereho myiza y’abaturage, kuko zakoresheje amafaranga macye kandi zikagera ku ntego zazo zirimo kugeza ubutabera bwunga ku Banyarwanda.

Gacaca kandi yatumye hagaragara ubushobozi bw’abaturage mu kwikemurira ibibazo bibagiraho ingaruka, igaragaza ubushobozi bw’u Rwanda mu kwikemurira ibibazo ndetse iba n’urugero rw’ubutabera bukozwe n’abaturage ubwabo, nk’uko Perezida Kagame yakomeje abivuga.

Mu gusoza ijambo rye yagize ati : “N’ubwo Inkiko Gacaca zifunzwe kumugaragaro, tuzirikana ko zitakemuye ibibazo byose kuko hari ibigitegereje gukemurwa ariko (...) umuco wo kujya inama n’ibisigaye bizakemuka.”

N’ubwo Inkiko Gacaca zahuye n’inzitizi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko zageze kubyo zari zikwiye kugeraho zifatanije na Leta, n’abaterankunga. Yashimye kandi abantu bose bateye inkunga imikorere ya Gacaca harimo abanyamakuru, imiryango mpuzamahanga ndetse by’umwihariko inyangamugayo ku bw’uruhare n’ubwitange zagize mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda”.

Nyuma y’imyaka icumi zari zimaze, Inkiko Gacaca zabashije guca imanza zigera kuri 1,951,388 abagera kuri 65% baciriwe imanza bahamwe n’ibyo bashinjwaga.

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bari mu Nteko Ishinga Amategeko agaruka ku kuntu Inkiko Gacaca zabaye ingirakamaro
Madamu Mukantaganzwa Domitilla wari ukuriye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca
Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi na Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene bakurikira imigendekere y'umuhango w'isozwa ry'Inkiko Gacaca
Minisitiri w'Ubutabera Tharcisse Karugarama

Kanda hano umenye inkomoko n’ibyagezweho n’Inkiko Gacaca kuva zatangira.

IBITEKEREZO
mu rwanda 1994 hari 7400000 miliyoni zilindwi nibihumbi magane.bivugwako abanyarwanda baguye mu rwanda no muri congo ari hafi 2000000.Ubwo abasigaye ni 5000000 muri 5000000 uvanyemo abatutsi bari mugihugu barokotse barenga 3ooooo hasigara abahutu 4700000 muri aba hafi 2500000 nigitsina gore.Abagabo basigaye ni hafi 2200000 muribo abagera kuri 1000000 bari abana bari munsi ya 18 yrs.Abagera wenda kuri 200000 ntibaciye muri gacaca kuko babuze aho bahera babarega kuko babaga mumigi cyangwa mumakambi imbere mugihugu cyangwase bari barashakanye nabatutsi.Bigaragarako munkiko gacaca kugirango bigere kuri miliyoni 2 zimanza hagiyemo nabanabenshi babahungu bari munsi ya 18 benda kungana nabase.Abobana bari muri societe nibikomere byinshi.kwemeza ubwiyunge hafi aha byaba ari ukwikirigita ugaseka kuko muri aba tuvuga nibura nabo 1/2 cyabo cyarapfushije ariko barenzaho.Ikibazo cy'U RWANDA rero naha kibera insobe.BIASABA POLITIKI YO KURARAMA UGAKORA UBUTABERA KURI BOSE.CYOKORA NABONYE PAWULO AVUGAKO IBIBAZO BISIGAYE NABYO HAZAGIBWA INAMA ZUKO BYAKEMURWA.NONESE TUZAHORA MURI ZAGACACA ABASHAKASHATSI BAGARAGAJEKO ZIKENESHA ABAZITABIRA KUBERA GUSIBA IMIRIMO ?KO IBISIGAYE KURUNDI RUHANDE NABYO BITARANGIZWA NINKIKO ZISANZWE ?
Musubize24.06.2012 saa 15:24
NELSON
Nanjye ndatangira nshimira abanyarwanda muiri rusange uburyo bitabiriye inkiko gacaca, by'umuihariko ndashimira madame Mukantaganzwa ku kazi gakomeye ashohoje kuko niba hari ikintu wabonaga ko kitaroshye ni iki. dore ko na za ntiti zo hakurya y'inyanja zari zabisuzuguye ariko bravo Rwanda werekanye ko byose bishoboka. kandi nibyo rwose isuku igira isoko,Imana yatwijeje ko ituri hafi ubwo yaduhaga umuyobozi mwiza ukunda abaturage Nyakubahwa President wa republica Paul KAGAME, ibyo ntawutabizi. nibindi byose tuzabigeraho. muhorane amahoro n'iterambere.
Musubize19.06.2012 saa 13:59
G.Israel
mwakoze akazi gakomeye muri intwari kandi leta izabibashimire ndetse n'abanyarwanda muri rusange
Musubize19.06.2012 saa 12:02
Delta
C'est vrai Kwizera, uvuze ukuri. hasigaye gacaca y'imana itabera kandi ntirenganye kuko izi byose kandi ikagira urukundo.
Musubize19.06.2012 saa 07:44
Bizimana
Gacaca yaragerageje da ! Ariko se buriya nk'abakozi bakoragamo uhereye kuri Mukantaganzwa ntibakwiye ishimwe bashakirwa akandi rwose mu maguru mashya ko ubushomeri buri hanze aha bubica bigacika !
Musubize19.06.2012 saa 05:18
GAHIRIMA
DUSHIMYE CYANE IMANA N'ABAYOBOZI BACU KUBWINGUFI ZASHYIZWEHO MUMIGENDEKERE MYIZA YA GACACA. NUMUSINGI UKOMEYE W'UBUTABERA BW'IGIHUGU CYACU.
Musubize19.06.2012 saa 04:26
ALPHONSE
Bravo Mme Domitilla Mukantaganzwa, mes sincères felicitations ku kazi katoroshye washinzwe none ukaba ugashoje nubwo bitari byoroshye !!! Ndakwemera rwose, wagaragaje ubushobozi bw'abagore, uri ntangarugero !!! Nigeze guhura n'umasaza i Kigali yicumba akabando ubona avuye kure cyane arambaza ngo ntiwandangira kwa Mukantaganzwa !!! Namurangiye aho Gacaca ikorera. Urumva ko nta muturage utazi izina ryawe, kandi wabonaga rwose yizeye ko nakubona ikibazo cye gikemuka. Ntahazagire usubira kwibaza ku bushobozi bw'abagore mu gukemura ibibazo. Ndagukunda kandi ndakwemera. Nibagushakire undi murimo ugukwiye, ukomeze ukorere Igihugu. God Bless you
Musubize19.06.2012 saa 03:01
rugwiro
Hari abantu bakatiwe n'inkiko zisanzwe nyamara bakaba batarashinjwe muri Gacaca. Abo bantu bo ngo ntibari bemerewe kuburanishwa na Gacaca kuko baciye mu nkiko zisanzwe, none abo bantu ko ntawe ubashinja, ibyabo bizagenda bite ? Nibasubizeho inkiko zibaburanishe.
Musubize19.06.2012 saa 02:20
umusomyi sarah
bravo kumirimo yakozwe kabisa tjye tugira umurimo wo gushima , ibyagezweho. nukuri ntakitabamo amakosa ariko ibyagezweho nibyiza. Domitilla nibamuhembe cyane rwose.
Musubize19.06.2012 saa 01:05
gushima
Ni byo koko Gacaca hari ibibazo byinshi yakemuye, ariko hari n'ibindi isize bitarakemuka. Hari nk'amadosiye y'abantu batari bake bari barasabye ubujurire ku madosiye yabo, kandi na n'ubu bakaba batarabona igisubizo ku kibazo cyabo. Abo bazabariza he ko bafunze ?
Musubize18.06.2012 saa 19:26
Migambi
MBERE NA MBERE NDASHIMA UYU MUBYEYI KUBW'IMIRIMO IKOMEYE ASHOJE NTABWO BYARI BYOROSHYE IKINDI KINSHIMISHA NUKUNTU USANGA HAFI DOSSIERS ZOSE AZIZI MUMUTWE !!!! BYEREKANA KO YAKURIKIRANAGA CYANE ! ARIKO IBIBAZO NTIBIBURA, HANO I CYAHINDA/NYARUGURU TWAVUGA KO GACACA IDUSIGIYE IKI ? GACACA HANO IWACU YATANGIYE TUYIFITIYE ICYIZERE ARIKO NYUMA Y'IGIHE GITO YAHINDUYE ISURA HATANGIRA KUZAMO UMUCO MUBI WO KUTAVUGISHA UKURI, IVANGURA MOKO,MUNYANGIRE,INDONKE... HAFUNZWE ABANTU BENSHI BATAKOZE IBYAHA IBI BYABAYE AGAHOMAMUNWA AHO N'AMATEGEKO ATUBAHIRIZWAGA,INGERO NINYINSHI ZIRAHARI UWO GACACA YAPANGIRAGA YAZAGA KUBURANA ARI NKO KURANGIZA UMUHANGO KUKO IMYANZURO YABAGA YARAYE IFATIWE MUTUNAMA TUTASIBAGA KUBA RWIHISHWA CYAKORA AKAZI KO GUFUNGA KO KARAKOZWE BIGARAGARA. BA RUHARWA BARAREKURA BAKABAFASHA GUSHINJA IBINYOMA. IGISIGAYE NUKWIBAZA AHO UWABA YARARENGANYE AZABARIZA KUKO HANO HARI IBIBAZO PE !
Musubize18.06.2012 saa 18:52
NEHEMIYA SENEZA
None se abakoragamo barasubizwa mu buzima busanzwe cyangwa barashakirwa akandi kazi ?
Musubize18.06.2012 saa 14:28
Rwangombwa
Ese muli 94 abagabo bose babanyarwanda bali bangahe ? hali abavuga ko abali barengeje 18 years old ngo baba batarageraga kuli 2.5 million
Musubize18.06.2012 saa 13:27
Imanizacaminza
Bravoooo our Motherland, Big up to you our lovely President for leading us through out the whole Gacaca proceedings. Gacaca courts have been exemplary in the whole world. This brings me to the popular song : "Ibanga gacaca yakoranywe, abanyamahanga barariyobewe........................................!!!!!!!!"
Musubize18.06.2012 saa 13:14
Richard
Njyewe ndashima inkiko gacaca n'uburyo zakoze.ariko kubw'umwihariko nda shimira HE PAUL KAGAME wagize igitekerezo cyo gufungura abajenosideri bemeye icyaha bakanagisabira imbabazi ( mu mwaka 2002 ). kuko byatumye basubira kumudugudu bityo bafatanya na gacaca kwerekana imibiri ya bazize jenoside muri mata 1994 ( ni bo bari bazi aho babiciye, ibyobo rusange babataye mo ).byatumye kandi hamenyekana abandi bicanyi bari bacyihishe hirya no hino mugihugu ( ubufatanya cyaha).gacaca yashoboye kongera kubaka umuryango nyarwanda . gusa kugirango gacaca igere kuntego zayo ntabwo byari byoroshye, nko kubona umuntu wakwiciye abawe , akagusahura , akagutwikira inzu , akakurira inka, agaruka mukongera mugaturana ntabwo byari byoroshye.ariko ubu dusigaye dusangira da ! abanenga inkiko gacaca n i abanzi ba mahoro. twizere ko abatarafashwe nabo bazafatwa kandi bagahanwa kuko icyaha cya jenoside ntigisaza.
Musubize18.06.2012 saa 12:35
papy
abakidegembya mu mahanga bo ko igihe kitaragera ngo bafatwe nibafatwa bazaburanishwa gute.mumpe E-mail ya Genocide fugitive tracking unity ngire amakuru mbaha ku muntu out of the country.thx
Musubize18.06.2012 saa 11:00
gahire claude.
hm
Musubize18.06.2012 saa 10:24
ll1
gacaca irangiye n iyabantu hasigaye iy IMANA
Musubize18.06.2012 saa 10:16
kwizera

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!