Inkongi y’umuriro yahinduye Cadillac umuyonga

Yanditswe na
Kuya 17 Ugushyingo 2012 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Ku isaha ya saa munani z’ijoro irengaho iminota mike yo ku wa Gatatandatu tariki ya 17 Ugushingo, kamwe mu tubyiniro kazwi muri Kigali, Cadillac VIP kibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga muri ayo masaha yasanze akabyiniro, na resitora byari birimo gukongoka, Polisi iri mu kugerageza kuzimya.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bari kuri Cadillac banze ko dutangaza amazina yabo, batangaje ko mbere gato y’uko inkongi ifata Cadillac habanje kuza abavugabutumwa bigisha (...)

Ku isaha ya saa munani z’ijoro irengaho iminota mike yo ku wa Gatatandatu tariki ya 17 Ugushingo, kamwe mu tubyiniro kazwi muri Kigali, Cadillac VIP kibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga muri ayo masaha yasanze akabyiniro, na resitora byari birimo gukongoka, Polisi iri mu kugerageza kuzimya.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bari kuri Cadillac banze ko dutangaza amazina yabo, batangaje ko mbere gato y’uko inkongi ifata Cadillac habanje kuza abavugabutumwa bigisha ijambo ry’Imana, basaba abinjiragamo guhunga. Abo bavugagabutumwa b’ijambo ry’Imana, ngo bazengurutse twinshi mu tubyibiro two muri Kigali.

Kugeza ubu icyateye inkongi ntikiramenyekana, ariko abakozi bakoraga muri Cadillac batangaje ko yaturutse mu gikoni ikaza gukwira n’ahandi hose.

Ibyakongokeye muri Cadilak, ni byinshi cyane ku buryo na nyira yo atabasha kumenya agaciro kabyo.

Nyiri cadillac afite ubwishingizi.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye Cadillac ibaye mu gihe mu minsi ishize muri uyu mwaka utundi tubyiniro tubiri Down Town na La Classe natwo twari twibasiwe n’inkongi y’umuriro, mbere yaho harahiye akabyiniro ka B-Club.

Polisi yagerageje kuzimya biba ibyo ubusa
VIP yakongotse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza