“Inzego zishinzwe umutekano zagize uruhare mu gutegura Jenoside”

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 12 Mata 2013 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Mu biganiro ku ruhare rw’Inzego zishinzwe umutekano mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, bavuga ko inzego z’umutekano zagize uruhare rukomeye mu kwanganisha Abanyarwanda, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyishyira mu bikorwa. N’ubwo byagenze bityo, iza nyuma ya Jenoside zifitiwe icyizere cyo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda mu kubacungira umutekano.
Ibi byatangajwe n’Inzego z’Umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, ingabo z’igihugu n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, mu (...)

Mu biganiro ku ruhare rw’Inzego zishinzwe umutekano mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, bavuga ko inzego z’umutekano zagize uruhare rukomeye mu kwanganisha Abanyarwanda, gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyishyira mu bikorwa. N’ubwo byagenze bityo, iza nyuma ya Jenoside zifitiwe icyizere cyo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda mu kubacungira umutekano.

Ibi byatangajwe n’Inzego z’Umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, ingabo z’igihugu n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, mu kiganiro ku biro bya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru ku wa kane tariki ya 11 Mata 2013.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe na Sena mu mwaka wa 2005, bwagaragaje ko inzego zishinzwe umutekano ari iza kabiri ku banyapolitiki mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gusa ariko Prof Shyaka avuga ko ubushakshatsi buheruka bwakozwe mu 2008, bwagaragaje ko inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda ari zo za mbere mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Mucyo Jean de Dieu , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG yavuze muri rusange bishimira uburyo inzego z’umutekano mu gihugu zikomeje kuwubumbatira, cyane muri iyi minsi harimo ibiganiro by’icyunamo kandi umutekano w’abantu n’uw’inzibutso ukaba wifashe neza, n’ahavutse ikibazo polisi ikaba ibikurikirana. Mucyo yasabye ko abategura gahunda zo kwibuka zihariye, bajya babimenyesha polisi ngo hanozwe umutekano wabo.

Maj Gen Jack Musemakweli, umuyobozi wa diviziyo ya mbere mu ngabo z’u Rwanda yavuze ko ingabo z’igihugu zakoze akazi gakomeye ko kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara byose bigakorwa mu bushobozi buke zari zifite, kandi izakomeza ibikorwa byiza byo kurinda abaturarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana, yatangaje ko inzego z’umutekano mbere ya Jenoside zarindaga abategetsi, bakanafatanya gushyira mu bikorwa imigambi mibi babaga bateguye birengagije ko baba bashinzwe umutekano w’abaturage.

Yakomeje avuga ko bakomeye ku murego w’akazi kabo kandi ko ishyano rya Jenoside ryagwiririye u Rwanda ritazongera ukundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza