Ishuri rya gisirikare rya Nyakinama rizahugura abakozi 20 ba UNMISS

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Gashyantare 2013 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, Rwanda Peace Academy, ku itariki ya 4 Gashyantare 2013 kugeza kuri 15 hari amahugurwa y’abakozi 20 ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS).
Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, ayo mahugurwa azamara ibyumweru bibiri yateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR) n’Ikigo gishinzwe amahugurwa muri UNMISS. (...)

Mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, Rwanda Peace Academy, ku itariki ya 4 Gashyantare 2013 kugeza kuri 15 hari amahugurwa y’abakozi 20 ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS).

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, ayo mahugurwa azamara ibyumweru bibiri yateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR) n’Ikigo gishinzwe amahugurwa muri UNMISS.

Ikigamijwe muri aya mahugurwa, akaba ari ukubongerera ubumenyi no gukomeza ibijyanye n’umutekano, no gusangira ubumenyi bamwe barusha abandi.

Col Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

Muri ayo mahugurwa kandi, biteganyijwe ko abazayitabira bazasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, banasure Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rubavu.

Aya mahugurwa kandi azitangizwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Jack Nziza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza