IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ishyamba si ryeru hagati y’abahinzi n’abavumvu mu Rwanda


Yanditswe kuya 1er-08-2012 - Saa 10:33' na Deus Ntakirutimana

Umusaruro w’ubuki mu Rwanda ngo ubangamiwe n’imiti yica udukoko kuko iyo inzuki zigiye guhova ku ndabo z’imyaka yetewemo iyo miti usanga zipfa maze umusaruro w’ubuki nawo ukaba muke.

Nk’uko bizwi inzuki zijya guhova uburabo bw’imyaka mu gihe imyaka yatangiye kuyanga urugero ni nko ku birayi, ibishyimbo na kawa nyamara na none kubera indwara zikunze kwibasira iyi myaka usanga abahinzi nabo bahagurukira ikibazo cyo guteramo imiti yica utwo dukoko.

Abavumvu bo barasaba ko abo bahinzi kujya batera imyaka yabo iyi miti mbere yuko iyanga kugirango za nzuki nizijya guhova zizasange umuti warashizemo, cyangwa nyuma yo kuyanga kuko imiti myinshi iterwa muri iyi myaka igira ingaruka mbi ku nzuki nyamara kandi ngo ntibabuza umuhinzi kwihingira imyaka ye no kuyitera umuti ayirinda kurwara urugero nk’ikawa.

Ikindi ni uko no kugirango imyaka yere hagomba izi nzuki ngo zikore igikorwa cy’ibangurira ku myaka.

Mu gihe cy’impeshyi kuko aribwo inzuki ziba zihova cyane ngo byaba ngombwa abahinzi birinze gutera iyi miti ku bihingwa byabo.

Tumusifu Jean Bosco, umukozi w’umushinga ARDI uharanira iterambere rikomatanyije ari nawo ufite kurengera abavumvu mu nshingano zawo, avuga ko nta mpungenge aba bavumvu bagombye kugira kuko Leta y’u Rwanda yabashije guhuza abahinzi n’abavumvu hagamijwe kuganira ku kuntu buri wese yabona umusaruro we ariko hatabaye ikimeze nko kubangamirana.

Tumusifu avuga ko kugeza ubu bitari ikibazo kuko babyumvikanye ko abahinzi bashobora gutera imiti mbere yuko ibihingwa byabo biyanga, cyangwa nyuma yo kuyanga hagamijwe kutabangamira za nzuki.

Nyamara nubwo habaye ubu bwumvikane abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko bakibibonamo imbogamizi.

Umwe mu bakurikirana ubuhinzi mu Karere ka Ruhango yavuze ko hari imiti biba ngombwa ko iterwa mu gihe imyaka iyanze kuko iba ije guhangana n’indwara ifata indabyo byumvikana ko iyo miti itewe mbere igihe cyo kuyanga cyazagera nta kamaro iyo miti igifite, mu gihe kandi yaterwa nyuma nabwo ntacyo yaba ije kumara kuko akamaro kayo kaba kararangiye.

Ibi bibazo biravugwa mu gihe Leta y’u Rwanda ishaka kunganira abavumvu ngo bagire umusaruro ushimishije urenga imbibi z’u Rwanda ukaruzanira amadovize, nyamara n’igikorwa cy’ubuhinzi nacyo gifatiye runini Abanyarwanda kuko butunze abarenga 90%.

IBITEKEREZO
Deus hari byinshi wirengagije ni hehe dufite imvuvu nyinshi ? Ese aha hantu hari ibikorwa byinshi by'ubuhinzi ? Ese ubu buhinzi bukoresha iyi miti ? Ese iyi miti okoreshwa ingana iki ? Ese buri muti wose utewe wica inzuki ? Ku ruhe rugero ? Ese wowe utanze uwuhe musanzu mu gukemura iki kibazo ? Nakwibutsa abasoma iyi nkuru ko bashakira n'amakuru ku babifite mu nshingano zabo nka RAB bakabamara impungenge ! Ibi ni ibivugwa mu bihugu byateye imbere aho bakoresha indege karahabutaka mu gutera iriya miti ariko ntibibuza ko ibi bihugu ari byo binatanga umusaruro utubutse ! Bityo abantu bigwa mu rujijo ngo ubuki bw'u Rwanda ni buke kubera iyi miti yica inzuki. Ariko kuwabihakana yashaka amakuru yimbitse. Ikindi nakwisabira ni uko mu bintu bisaba ubumenyi bwihariye mwajya mubanza kubaza ababisobanukiwe atari ibyo mwagwa mu mutego wo kwisanga mwatanze inkuru zidahuye n'ibiriho. Nibutsa abari mu buvumvu ko imyaka n imyaniko uyu mwuga wakomeje gufatwa mu buryo gakondo ariko ubu bawukoze neza wabazanira amafararanga menshi kuko mu muvumvu ilitiro (hafi kg) bamuha byibura 1 500 Rwf naho ku nganda ntabe hasi 2 500 Rwf mu gihe muri za super markets ubu buki buri hagati ya 3 500 na 4 000 Rwf bitewe na brand y'ubuki, super market n'ibindi. Ikindi ni uko dufite henshi twashyira imizinnga haba mu nkengero za park (near buffer zones), amashyamba atandukanye nka Buranga n'ahandi. Amahirwe arahari igisigaye nimwe !!!!
Musubize2.08.2012 saa 02:41
o
None se abavumvu barashaka ko inzuki zakumirwa kugira aho zigera n'aho zitagera, murumva ko iyo zigeze ahari imiti yica nazo zipfa nyine. Ahubwo ndibaza impamvu ubuki bwo mu Rwanda buhenda kurusha ubuva hanze, mperutse i Kibungo nifuza ikiro cy'ubuki ntangazwa no kumva ko ari 3.500 F kandi i Kigali ari 3.000 F, iyo hafashwe ingamba zo kongera umusaruro ndakeka ko n'ibiciro byagombye kugabanuka.
Musubize1er.08.2012 saa 13:13
kamaliza
Ibyo nabyo ni ibanga rizwi na bose
Musubize1er.08.2012 saa 03:56
cool

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!