Kuwa Gatatu tariki ya 13 Kamena 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 25/05/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibimaze kugerwaho mu mushinga ukurikirana imihindagurikire y’Igihe mu Rwanda, ishyiraho ingamba zo kwihutisha uwo mushinga.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho porogaramu y’amahugurwa y’urubyiruko ajyanye no kwihangira imirimo igeze.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu n’Ingamba zo kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo mu Rwanda.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibikubiye mu gitabo kivuguruye kigena imikorere y’Inama y’Abaminisitiri, imaze kubikorera ubugororangingo.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’ Amategeko ikurikira :
Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga rigena imyitwarire y’Abayobozi mu Nzego za Leta ; imaze kuyikorera ubugororangingo.
Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013
Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Indege za Gisiviri (RCAA), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo ;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo ; imaze kubikorera ubugororangingo.
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu umugereka udahatirwa ku masezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira ku bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza n’umuco, yashyiriweho i New York ku wa 10 Ukuboza 2008 ;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu umugereka udahatirwa ku masezerano mpuzamahanga agamije kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa se ibihano by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa se bitesha umuntu agaciro, yashyiriweho i New York kuwa 18 Ukuboza 2002.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :
Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ;
Iteka rya Perezida rigena imiterere n’Inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda ;
Iteka rya Perezida rigena inshingano z’Inama z’Ingabo z’u Rwanda zifata ibyemezo, abazigize n’imikorere yazo ;
Iteka rya Perezida rigena ibikoresho bya Gisirikare bijyanye no kurinda ubusugire bw’Igihugu n’umutekano bigirirwa ibanga ;
Iteka rya Perezida rigena imikorere y’Inama y’Abaminisitiri, Abayigize, n’uko ifata ibyemezo ; imaze kuyikorera ubugororangingo ;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana umutungo ugizwe n’ibibanza bikurikira mu mutungo rusange wa Leta bigashyigwa mu mutungo bwite wayo :
Ikibanza n° 227 kiri mu Kagari ka Kabasengerezi, umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali cyahoze ari ibiro bya Rwanda Revenue Authority ;
Ikibanza n° 786 kiri mu Kagari ka Kabasengerezi, umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali ahari ibiro by’Ikigo gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) ;
Ikibanza n° 772 kiri mu Kagari ka Kamukina, umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali hahoze hakorera iposita ;
Ikibanza n° 1006 kiri mu Kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hakoreraga Serivisi za Minisiteri y’Ubuzima ;
Ikibanza n° 179 kiri mu Kagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge mujyi wa Kigali hasanzwe hakorera Inama Nkuru y’Itangazamakuru ;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza y’imyitwarire myiza mu ngabo z’u Rwanda rikanagena imiterere, imikorere n’ububasha bya Komite zishinzwe kuyashyira mu bikorwa.
8. Mu bindi
a) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 4 Kamena 2012 Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yayoboye Inama yari igamije gusuzuma no gufata umwanzuro ku kibazo cy’inyubako igurishwa ya “Morning Star” kugira ngo igurwe ibe icumbi ry’Abanyeshuri ba Umutara Polytechnic.
b) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Aaminisitiri ibyerekeye raporo nshya ya kabiri yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije “REMA” yitwa Ikarita y’Imihindagurikire y’Ibidukikije mu Rwanda : Ingaruka zo Kwisubiranya kw’Imihindagurikire y’Ikirere /Atlas of Rwanda’s Changing Environment : Implications for Climate Change Resilience. Iyi raporo ni kimwe mu bigaragaza Isura Nziza y’Ibidukikije mu Rwanda.
Yanayimesheje kandi ko mu mpera za Gicurasi 2012, mu Mudugudu wa Cyintama, Akagari ka Gahurizo, Umurenge wa Kivu, Akarere ka Nyaruguru, hadutse icyorezo cy’ingonokera zirya amababi y’ibiti mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe. Ingamba zo guhangana n’izo ngonokera zarafashwe kandi ziri gutanga umuti.
c) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri aho imyiteguro y’ibarura rya kane ry’abaturage n’imiturire igeze. Icyiciro cy’imyiteguro kiri kurangira. Kubishyira mu bikorwa bikazatangirana n’amahugurwa. Ibarura ryo rizaba kuva tariki 16 kugeza 30 Kanama 2012.
Inama y’Abaminisitiri yasabye Minisiteri zose bireba gushyigikira iki gikorwa mu nshingano zabo no gukora ubuvugizi.
d) Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu izina rya Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango uri mu butumwa bw’akazi mu mahanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 16 Kamena 2012 ari icyumweru cyahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika n’Umunsi wo Kurwanya Imirimo mibi Ikoreshwa Abana mu Rwanda. Kwizihiza iki cyumweru bizabera mu Turere twose naho ku rwego rw’igihugu icyumweru kizatangirizwa mu Karere ka Muhanga gisorezwe mu Karere ka Rwamagana.
Iyo minsi itatu izizihirizwa icyarimwe ku nsanganyamatsiko igira iti : « Twubake Umuryango Nyarwanda duharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga, turandura imirimo mibi ikoreshwa abana »
e) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka bwatangije uburyo bushya bwo kugenzura abinjira mu Rwanda hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ubu buryo bworohereza abagenzi kwikorera igenzura ubwabo, bityo bikihutisha kandi bikanoza serivisi bahabwa.
Yanayimenyesheje kandi ko Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bwegukanye Igihembo cy’umwanya wa kabiri cyatanzwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe serivisi zihabwa rubanda mu cyiciro cyo « Kunoza Imitangire ya Serivisi zihabwa Abaturage » kubera igikorwa cyo « Kwifashisha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi zitangwa n’Ubuyobozi bushinzwe Abinjira n’Abasohoka ».
Umuhango wo gushyikirizwa icyo gihembo uzaba tariki ya 25 Kamena 2012 mu nama izabera i New York ku Munsi wa Serivisi Zihabwa Abaturage.
e) Minisitiri ushinzwe Gucunga Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 20 Kamena u Rwanda ruzifatanya n’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango hirya no hino ku Isi mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi. Insangamatsiko y’uyu mwaka igira iti : « Umuryango umwe wahunze utagira aho wikinga nawo ni mwinshi » Kwizihiza uwo munsi bizabera mu nkambi z’impunzi mu Rwanda.
f) Minisitiri ushinzwe Gucunga Ibiza no Gucyura Impunzi yayimenyesheje kandi ko imirimo yo kwimura impunzi ziri mu Nkambi ya Nkamira zimurirwa mu Nkambi ya Kigeme ikomeje kandi ugenda neza mu Nkambi ya Nkamira ku itariki ya 11-06-2012 bamaze kugera kuri 12042.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |