IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Itorero Bethesda rigiye gushima Imana ku bw’inyubako y’urusengero


Yanditswe kuya 21-08-2012 - Saa 11:18' na Kwizera Emmanuel

Itorero Bethesda Holy Church risengera ku Muhima rikomeje gutumira buri wese mu materaniro yo gushima Imana kubw’imirimo y’aho kubaka inyubako nshya y’urusengero igeze, no gushaka uburyo ibisigaye byakorwa. Iri torero ryemeza ko iyi nyubako nshya bari barayihanuriwe n’Imana

Mu nsanganyamatsiko yabo igira iti : "Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry’urusengero, iy’iburyo ayita Yakini (risobanurwa ngo azabikomeza), iy’ibumoso ayita Bowazi (risobanura ngo hariho imbaraga) nk’uko muri 1 Abami 7:21 habivuga, aya materaniro azaba kuwa 26 Kanama 2012 guhera I saa tatu za mu gitondo, azaba agamije gushima Imana kubera imirimo yakoze aho mu mwaka ushize aribwo batangiye kubaka urusengero rwagutse ruzajya rwakira abantu barenga ibihumbi bitanu dore ko kugeza ubu urwo bari bafite ruherereye ku Muhima rwakiraga abagera ku bihumbi bitatu.

Iyi nyubako nshya y'urusengero izajya yakira abarenga 5000

Umukirisitu muri Bethesda Holy Church ariwe Habimana Fidele, agira ati : “Ku Muhima hamaze kugera Abakirisito barenga ibihumbi bitatu ariko kuko aho dusengera ari hato niyo mpamvu twifuje kubaka urwagutse turimo kubaka ku Gisozi. Turararika abantu bose ko bazaza kureba ibyo bikorwa by’ibitangaza Imana yadukoreye”.

Habimana akomeza avuga ko uretse uru rusengero ruzabatwara arenga miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda, muri iki kibanza banateganya kuzahashyira amashuri, ibiro by’urusengero n’ibindi bikorwa by’iterambere bijyanye n’icyitegererezo cy’Umujyi wa Kigali.

Kuri uwo munsi, bazaba bari kumwe na Pastor Rugamba, Amakorari yo kuri uru rusengero atandukanye, Worship Team, abahanzi batandukanye batumiwe n’abandi. Amateraniro azabera mu Murenge wa Kinyinya, Akagali ka Kagugu, ahakunze kwitwa mu Gakinjiro dore ko ari naho iyo nyubako iherereye.

IBITEKEREZO
imana ihe umugisha abakozi bimana kandi ibongerere imbaraga mumurimo batangiye kuko bereye imbuto nziza benshi nanjye ndimo naherewe umugisha muri bethesde nubwo imisozi yobomborana sinzareka kuhahimbariza uwiteka. ni mutaboba ignace.
Musubize8.03.2013 saa 08:39
mutaboba ignace
IMANA IZABAHA UMUGISHA URUTA UWO MUTEKEREZA MBIFURIJE IHEREZO RYIZA AMEN
Musubize17.12.2012 saa 09:00
######
IMANA ISHIMWE KANDI MUYIKORERE MUTITANGIRA EREGE ICYO YAGAMBIRIYE IRAGIKORA GUSAN MUZIRIKANE NA KIRIZIYA IMWE ITUNGANYE KUKO UMUBYEYI WAYO ARIKURIRA UBWO SI AGAHINDA KAMURIZA ? BISUBIREHO MAZE ANASEKE
Musubize23.08.2012 saa 08:18
DEDE
Mana uri mu ijuru ndabizi ko unkunda w'umva kugushima kwajye ntabona aho mpera gusa nziko uzi ishimwe riri mu mitima yabana bawe basengera muri Bethesda kandi ndagusaba ko ukomeza kutwuzuza imbaraga zawe nkuko ukomeza ubikora.itorero ryawe ryuzuze ahasigaye dukomeze tukuramye kandi wegere nabakomeje ku kwirengagiza baze bagushime, bagukorere, kuko uri uwo gukorerwa. ese wari uziko imana ivuga ? ngwino wiyumvire nta wubikubwiye, mwiganirirre ni mana,kuko ariyo izi kuganira neza,ukeneye kuruhuka egera abamama bo muri Bethesda bakwereke uburyo wegera Imana ukiruhukira.Mana warakoze kuduha itorero rizima kandi ryiza ,rifite umwuka wera uyobora byose Amen
Musubize23.08.2012 saa 02:18
fofo
Ndasubiza Mugisha ....kuri kiriya cyumweru ni ugushimira Imana aho igejeje ikora kuko n'ubundi hari n'ibindi ikomeje gukora tuzagumya tuyishima.... kdi nirurangira nabwo tuzakomeza tuyishime kuko Imana yacu ikunda amashimwe !! uyu sha ni umurimo gitare yatangije ntabwo ari babandi bihamagaye ngo batangire umurimo !! Mureke dukore umurimo w'IMANA bigishoboka twibikire ubutunzi aho inyenzi n'ingese bitagera !!! Ufite icyo atanga azakizane dore hasigaye gusakara gusa ubundi ubwoko bw'IMANA bukagubwa neza mu rusengero IMANA yahanuye mbere !!!
Musubize22.08.2012 saa 04:53
urukundo
Dushimiye Imana kuko yadufashije. Mwirinde ibicantege byo hanze aha ba Sanibarati na Tobia ntibazabura kuko na Yuda yarakajwe n'amavuta Maria yasutse kuri Yesu none bamwe barakajwe nuko twubatse urusengero ngo ntiturwishimire. Bantu b'Imana mushimishwa n'iki ?Twe turakomeje ntitwitaye ku ma critiques adafite aho ashingiye.
Musubize22.08.2012 saa 04:25
kizwa
Nimwimuke kabisa kuko kubangikanya umuryango w'urusengero n'u'akabari aho mwasengeraga ku muhima, ni bimwe mu byatumaga ntinjira mu rusengero rwanyu. Mukoze igikorwa peeee. Ndizera ko noneho hari abagiye kubakirizwaho.
Musubize22.08.2012 saa 04:10
Deogratias
Ariko se kuki abapentecoste mukomeje kugira indimi ebyiri.Mwakijijwe koko ? Kuki mutavugisha ukuri ? Ni mutumire abantu kuza gukora FUNDRAISING. Kubashyigikira mu buryo bw'Amafaranga kubw'inyubako mufite ! Naho ibyo gushima Imana byo ni ukujijisha ! Murashaka amafaranga kandi si bibi ! Imana iravuga ngo Mwayubakira nzu Bwoko ki ? Ko ituye mu ijuru isi ikaba aho ikandagira ! Ibintu byose bisigaye bisigirizwa izina ry"Imana kandi sibyo ! Yego yanyu ibe yego, Hoya yanyu nibe Hoya !
Musubize22.08.2012 saa 03:14
MUGISHA
Kuba Betesida ibonye urusengero runini kandi rwiza biranejeje kuko nahoraga mbyifuza.Nshimiye abantu bose bagize uruhare mu iyubakwa ryarwo.Uwiteka we ushobora byose abahe umugisha kandi imirimo yanyu ajye ayibuka abagirire neza.None uwaba atahasengera kdi atari hafi yatanga ka sima gute ?uwaba abizi yamfasha.Be blessed.
Musubize22.08.2012 saa 03:10
kabera
Uwaba ashaka gutera inkunga kandi abona ko atazaboneka ku rusengero yahamagara muri secretaria (0788478487) akababaza no za Konti muri Bank cg bakamusanga aho ari.
22.08.2012 saa 07:53
Mukristu
KILIZIYA NIMWE ITUNGANYE KDI IKOMOKA KUNTUMWA !!
Musubize22.08.2012 saa 02:50
gaga
BETHESDA ni Idini ryiza rya gipentecoste kandi n'Abakozi b"Imana barikoreramo Imana ikomeze Ibeze kandi ibafashe. Abapentecoste dukwiriye guhumuka, niba koko tugenderera kuri bibiriya dukwiriye kumenya ko Benedata batuzaniye ubutumwa b'abanyaburayi, Insengero zabo nyinshi zimaze gutezwa cyamunara ! Kuko zabuze abazisengeramo ! Bakozi b'Imana, ntabwo mukwiriye kwishimira inyubako ahubwo mwari mukwiriye kuririra Roho z'abantu bakomeje kuyoboka inzira y'ubuyobe n'ubuhenebere. Abagabo barimo gushakana, abagore bagashakana, abandi babujije n'abandi kwinjira,...Ariko mwebweho mwishimiye inyubako ! God Bless
Musubize22.08.2012 saa 02:28
John
Imana ihe umugisha umuntu wese uzafata umwanya we akaza kudufasha gushima Imana kuko ibyo yadukoreye nta mwana w'umuntu wabishobora. Aba mama bacu bakomere kandi bakomeze gushyigikira umurimo kuko niho babonera umugisha . Bagaragaje ko ari abanyabushobozi, n'ubundi bakomereze aho. Abapapa nabo babaye intwari kuva tugitangira kubaka, bakomeze ubutwari bwabo mu gushyigikira umurimo. Ngo abashyize hamwe Imana irabasanga, natwe twarayibonye. Iyo tuvuze abamama n'abakobwa baba barimo, kimwe n'uko mu bapapa n'abasore baba barimo. Uwiteka yumve gusenga kwacu !
Musubize22.08.2012 saa 02:22
Francine
Uwiteka agira neza cyane kandi niwe watangije umurimo twizeye ko ibisigaye byose Imana izagaragaza gukomera kwayo nk'uko yabitweretse kuva muntangiriro.
Musubize22.08.2012 saa 01:51
NSENGIYUMVA Emmanuel
Iyabivuze ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora. Imana nishimwe kuko ibyo yakoze ntanuwundi wabishobora. Njye nzaba mpari kuri iyo tariki nzajyayo rwose.
Musubize22.08.2012 saa 01:07
CM
YESU KRISTO UMWANA W'IMANA ABISHIMIRWE CYANE !!!
Musubize22.08.2012 saa 01:04
BISENGIMANA ILDEPHONSE
rwose ririya torero ribereye abanyarwanda niryiza cyane ,bagira urukundo n'urugwiro.n'itorero rijyanye na vision kabisa .uwagira icyo yarifasha yakwitanga kuko imana izabimuhembera.imana ifashe abashumba baryo ndetse n'abakiristu baryo.kandi umushumba rugamba n'umugabo kabisa vuga uti kabisa ariko.
Musubize22.08.2012 saa 00:57
ga
IMANA ISHIMWE KUKO IYO YATANGIJE UMURIMO INAWURANGIZA.URUSENGERO NARWO IZARURANGIZA MU BITANGAZA BYAYO KANDI TUZAYIHA ICYUBAHIRO.
icya mbere ni ukuba maso,naho gushima umuntu ukiri mu Isi aho Satani ahora abombarda ni ukugira reserves ! None se KAYITARE ARI HEHE ? Ok
Musubize21.08.2012 saa 16:13
mandela
Ni ukuri gukorera Imana ni byiza ! Imana ihe umugisha abantu bose bagize uruhare kugira ngo urusengero rugerehariha hamwe n'abakomeje kubikora dore ko uru rusengero rutaranasakarwa. Ariko twizere ko nyuma yo gushimira Imana aho rugeze tuzagira n'icyo dukora rukarangira. Big up BHC
Musubize21.08.2012 saa 14:31
Chris
IMANA NISHIMWE KANDI IKOMEZE IKORE IMIRIMO KURI IYO NYUBAKO. NANJYE NYIHAYE ICYUBAHIRO KUKONIRYO TORERO NDARYEMERA RIRIMO IMBARAGA Z'IMANA. NTIBIHAMAGAYE KABISA !!!! NKUNDA CYANE CYANE URUKUNDO RURANGA ABAKRISTU BAHO, DUHEREYE MU BAMAMA BAHO !!!!!!! DIEU MERCI
Musubize21.08.2012 saa 12:52
SASA

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!