Kwamamaza

Jali: Abagenewe inka muri gahunda ya Girinka batangiye kuzihabwa

Yanditswe kuya 1-03-2013 saa 09:41' na Olivier Rubibi
     


Abatuye Akagari ka Gateko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2013 bashyikirijwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Abaturage 30 bazihawe batoranyijwe mu nama z’imidugudu batuyemo.
Umubyeyi Kayije Donatha w’imyaka 54, yatangarije IGIHE ko anyuzwe n’inka yahawe. Ati “Mu myaka 54 mfite ni bwo bwa mbere ngiye gutunga inka. Ndishimye kandi nzakora uko nshoboye noroze n’abaturanyi banjye.”
Mukeshimana Vestine, umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere myiza mu (...)

Abatuye Akagari ka Gateko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2013 bashyikirijwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Abaturage 30 bazihawe batoranyijwe mu nama z’imidugudu batuyemo.

Aborojwe bagaragaje ibyishimo basezeranya kuzoroza abaturanyi babo

Umubyeyi Kayije Donatha w’imyaka 54, yatangarije IGIHE ko anyuzwe n’inka yahawe. Ati “Mu myaka 54 mfite ni bwo bwa mbere ngiye gutunga inka. Ndishimye kandi nzakora uko nshoboye noroze n’abaturanyi banjye.”

Mukeshimana Vestine, umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere myiza mu mujyi wa Kigali, avuga ko guha abaturage inka ari mu rwego rwo guhashya ubukene; ati “ Iyo umuturage afite inka ntabwo yarwara indwara zituruka ku mirire mibi. Ikigiye gukurikira ni ukubashishikariza gukomeza kuzifata neza kugira ngo bazoroze abaturanyi babo.”

Gahunda yo kugabira inka Abanyarwanda batari boroye yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu rwego kugera ku cyerekezo Abanyarwanda bihaye Vision 2020.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved