Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ya 14 y’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika, igamije gusuzumira hamwe ibikorwa byo kurwanya SIDA ku mugabane w’Afurika, irimo kubera Addis Ababa muri Ethiopia.
Iyo nama ibaye ikurikira iy’abakuru b’ibihugu iherutse guteranira muri icyo gihugu.
Inama y’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika irasuzumira hamwe ibyagezweho mu myaka 10 kuva iyo igiyeho, imbogamizi no kuzishakira umuti.
Iyo nama yatangiye guterana mu mwaka wa 2002, igamije kurebera hamwe ubuzima bw’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kubavuganira no kubaba hafi.
Mu bindi harimo gushyira imbaraga, haba mu karere no ku rwego rw’ibihugu, mu kurwanya Virusi itera SIDA, ubukene n’ubusumbane bushingiye ku gitsina.
TANGA IGITEKEREZO