IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Jomba : Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyateye ingabo mu bitugu abasenyewe n’ibiza


Yanditswe kuya 6-08-2012 - Saa 10:32' na Umurerwa Emma-Marie

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Kanama, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangije gahunda yo kugoboka abaturage bo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba bajahajwe n’ibiza.

Mu gihe kitarenze ukwezi, imiryango igera kuri 50 yahuye n’ibiza by’imvura n’imyuzure, ariko igiye gusakarirwa biturutse ku bufasha Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Inzu yatangiriwe ho guhabwa isakaro ni iy’uwitwa Hakizimana Théogène, ashimira ubufasha yahawe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro none akaba we na bagenzi be barubakiwe inzu kugira ngo bareke gusembera.

Hakizimana avuga ko we n’umuryango we w’abana batandatu n’umugore nyuma y’ibiza bari babayeho nabi, kuko babagaho batisanzuye, ariko ngo ubwo bongeye kubona icumbi ryabo bwite ubuzima butangiye bundi bushya.

Umuyobozi Wungirije mu Karere ka Nyabihu, ushinzwe ubukungu Mukaminani Angèle avuga ko Akarere kazakomeza gukorera ubuvugizi ku miryango yindi yasizwe iheruheru n’ibiza byatewe n’inkangu n’imvura nyinshi kuko muri kariya gace habarurwa imiryango isaga 600 yasinzwe iheruheru.

Ikigo cy’Igihugu Cy’Imisoro n’Amahoro muri gahunda yo gufasha abatishoboye nacyo gihora gishishikajwe n’uko Abanyarwanda bagira imibereho myiza nk’Uko byatangajwe na Komisiri Mukuru wacyp Kagarama Ben.

Ni muri urwo rwego cyagaragaye mu ba mbere bitabiriye gufasha aba baturage, akaba ari no kubagaragariza ko ibikorwa by’abenegihugu bitanga umusaruro uzamura iterambere ry’igihugu.

Komiseri Mukuru Kagarama avuga ko ibikoresho byagenewe amazu 50 byose bihari ko mu kwezi kumwe ayo mazu azaba asakaye neza.

Iki gikorwa RRA ikoze kiri muri byinshi biteganijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe abasora mbere y’uko hizihizwa umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw ‘igihugu. Uyu mwaka, umunsi w’abasora uzizihizwa ku nshuro ya 11, wahawe insanganyamatsiko igira iti « Ikoranabuhanga mu misoro, inzira yihutisha ubucuruzi » .

IBITEKEREZO
ni byiza ibyo mwakoze da
Musubize8.08.2012 saa 07:57
umubyeyi
Bravo Bravo RRA, Rwose na bariya baturage bazahajwe n'ibiza bari mu batuma imisoro iboneka mu gihugu. Ni ngombwa rero kubibuka iyo batewe na catastrophe naturelle mukabagoboka. Iki ni igikorwa cyiza gituma abanyarwanda twumva ko dutanga imisoro yubaka igihugu ariko kandi natwe ikaba yatugarukira ikadufasha. Muzageze ubu bufasha no mu yindi mirenge. Kandi turi kumwe mu kwizihiza Umunsi mukuru w'Abasora
Musubize7.08.2012 saa 01:50
Kalisa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!