IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kacyiru : Ibibazo by’ababumbyi ntibabivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’umurenge


Yanditswe kuya 23-08-2012 - Saa 08:01' na Emmanuel Kanamugire

Ababumbyi bibumbiye muri Koperative “Abakomezamwuga” Gasabo baratangaza bimwe mu bibazo bafite babiterwa n’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru butaborohereza kubona ibikoresho by’ibanze.

Mu kiganiro IGIHE twagiranye na bamwe mu bakora uyu mwuga, Ayirwanga Muhamad yatangaje ko Ubuyobozi bw’umurenge wa Kacyiru bwabambuye igishanga bajyaga bacukuramo ibumba, nyamara ngo iki gishanga baragisorera.

Ikibazo cyo kubona ibikoresho bibagoye cyiyongeraho kubura abaguzi b’ibyo baba bakoze byiganjemo ibyo abantu bakunze kwifashisha mu guteguramo indabyo n’imitako itandukanye.

Abandi bakora umwuga w’ububumbyi twasanze aho bakorera mu kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya, bavuga ko hari ingaruka byabazaniye, harimo kubura uko bishyura amashuri y’abana babo ndetse kugeza ubu ntibarabasha kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ku murongo wa telefoni twaganiriye na Nsabimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru atangaza ko ikibazo cy’aba baturage basanzwe bakizi, ariko uburyo bo bagisobanura buhabanye n’ukuri.

Nsdabimana avuga ko abagize iyi Koperative Abakomezamwuga biyomoye ku yindi koperative ari na yo ihakorera ubu, bapfuye imitungo, bityo ngo ntibigeze bamburwa igishanga, cyane ko ubuyobozi bw’Umurenge nta burenganzira bwari bufite bwo kubambura aho hantu.

Mu gukemura ikibazo aba baturage bafite, Nsabimana atangaza ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bazahuza aya makoperative yombi bakabumvikanisha.

Aba babumbyi ubusanzwe batuye mu murenge wa Kacyiru ariko bagacururiza ibikoresho byabo mu murenge Kinyinya.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!