Minisitiri w’Uburezi w’Igihugu cya Uganda yafunguye ku mugaragaro imurika bikorwa I Kigali muri Serena Hotel rigamije kwereka Abanyarwanda inzira umuntu anyuramo kugirango yemererwe kwiga muri Kaminuza zo muri Uganda, akaba yashyize ahagaragara igitabo kibisobanura kuri iyi tariki ya 5 Nyakanga 2012.
Minisitiri w’Uburezi muri Uganda Jessica Alupo yaje ayoboye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bo muri za kaminuza zo muri Uganda, mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda amasomo atangirwa muri ayo makaminuza.
Nkuko akomeza abivuga kandi, hari abanyeshuri benshi baturuka mu Rwanda bajya kwiga muri Uganda, ariko bamwe ntibaba bazi neza Kaminuza zigisha amasomo bifuza gukomezamo, bityo iri murikabikorwa rikaba rigamije gushyira ahagaragara Kaminuza zo muri Uganda binyuze mu gitabo cyasohotse, inyigisho zitangirwamo, amafaranga umunyamahanga uje kwigamo asabwa, ndetse bagasobanura ubuzima buranga ayo makaminuza kugirango bage basobanukirwe.
Iri murika bikorwa kandi rigamije no kwereka u Rwanda ko uburezi bushobora gukoreshwa bukinjiza amafaranga, aho batanze ingero z’ibihugu byinjiza amafaranga menshi aturuka mu burezi ku banyeshuri b’anyamahanga, ari nayo mpamvu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Uganda ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINICOM bitabiriye uyu muhango.
Jeofrey Rugege waje ahagarariye Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, yavuze ko iri murikabikorwa kuri Kaminuza zo muri Uganda, rigamije guha Abanyarwanda amahirwe yo kwiga hafi, kandi ku giciro kidahenze. Nyamara n’ubwo kandi Abagande bavuga ko Kaminuza zabo zigendera ku ireme mpuzamahanga, muri Kaminuza 34 bafite harimo imwe itaremerwa ku rwego mpuzamahanga, kandi hari Abanyarwanda bajya kuyigamo.
Gusa Rugege yavuze ko basabye Uganda ko ko iyo Kaminuza ya Kabale yabanza kwemerwa ikabona gutwara abanyeshuri bo mu Rwanda, ariko yongeraho ati : “Iyo umunyeshuri avuye kwiga hanze, Minisiteri y’Uburezi imuha akazi imaze kureba ko Kaminuza yizemo yemewe”.
Nyamara yahise atangariza IGIHE ko ”Hari abajya muri Kaminuza zitemewe kuko zihendutse kandi ntitwababuza”. Yongeraho ko kuba u Rwanda rutarabasha guhamagara abanyamahanga ngo bige mu Rwanda, ahubwo rukohereza abanyeshuri hanze biterwa n’amashuri akiri make. Ariko yahise avuga ati : “Twizera ko tuzabigeraho, kuko intambwe twateye niyo ndende, mbere ya jenoside hariho Kaminuza ebyiri gusa ariko ubu dufite Kaminuza 32”.
Iri murikabikorwa ryatangiye kuri iyi tariki ya 5 Nyakanga, rizasoza ku itariki ya 7, kandi bazaba berekana inzira zose Abanyarwanda bashobora kunyuramo kugirango bige muri Uganda.
Kugeza ubu hari umubare munini w’Abanyarwanda biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda nubwo umubare utazwi neza, icyakora haracyariho inzitizi zo kutagira igiciro cy’amafaranga y’ishuri muri aka karere, ariko Ushinzwe uburezi muri Uganda yavuzeko hari urwego rubishinzwe ruri kubyigaho mu rwego rwa EAC.
Nyuma y’iri murikabikorwa biteganijwe ko Uganda izakora irindi mu mpera z’uyu mwaka kandi bifuza ko u Rwanda rwaryitabira kuko rizerekana umumaro wa buri somo ryo muri ziriya Kaminuza, kandi mu rwego rw’ubufatanye Kaminuza yo muri Uganda St Laurence yemeye kwakira abanyeshuri b’Abanyarwanda basaga 30 bazigira ubuntu.
Hejuru ku ifoto : Minisitiri w’Uburezi muri Uganda Jessica Alupo yaje ayoboye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bo muri za kaminuza zo muri Uganda
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |