IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigiye imbere ku rutonde rwa Kaminuza zo ku isi


Yanditswe kuya 27-08-2012 - Saa 04:11' na Mathias Hitimana

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigiye imbere ku rutonde rwa za Kaminuza zigaragara neza ku isi, urutonde rutangazwa na Webometrics lab, itsinda ry’abashakashatsi ba Espagne.

Kaminuza zishyirwa ku rutonde hakurikijwe uburyo zigaragaza ibikorwa byazo ku mbuga zazo za interineti.

Nk’uko inkuru dukesha Newtimes ibitangaza, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NUR) yigiye imbere ku rutonde rwa kaminuza zo ku isi, yaje ari iya 4 158 ku isi, isimbutse imyanya 249 ku isi n’imyanya 25 yari yari yajeho mu gihe gishize.

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Prof Silas Lwakabamba aganira na Newtimes, yagaragaje ko icyateye kuza imbere mu myanya kwa kaminuza ayobora byatewe n’umuhate washyizwemo n’abanyeshuri n’abakozi ba NUR mu kugaragaza isura yayo.
Lwakabamba yagaragaza ko hari Ikibazo cy’ amashuri makuru atagaragaza ibyo akora, bikayaviramo kubona umwanya mubi.

Ibishingirwaho nk’uko Lwakabamba abigaragaza, ni umubare w’ubushakashatsi bwakozwe bugatangazwa, ibikoresho Kaminuza ifite, imbara zishyirwa mu kuzamura ireme ry’uburezi. Lwakabamba yatangaje ko kaminuza ayoboye babyubahirije.

Muri kaminuza 20,745 Webometrics yashyize ku rutonde, Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK yaje ku mwanya wa 15,366, Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali(KIE) riza ku mwanya wa 14, 685, naho KIST iza 10,563, KHI iza ari iya 15,479.

Kaminuza iza imbere ku isi ni kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri Afurika iza imbere ni kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, iza ku mwanya wa 334.

IBITEKEREZO
c'est bien ca il faut tjr combattre pour le dvp durable. On ne change pas l'equipe qui gagne.bravo nur !!!!!
Musubize16.09.2012 saa 03:37
tonto
Congratulation.Duce in Altum.
Musubize3.09.2012 saa 09:40
M.Theo
bravo kuri NUR aka Rukumbi !nubwo abataragize amahirwe yo gukabya inzozi zabo ngo bakwigemo bakurwanya,uri no.1 this is the fact !buretse noneho ubutaha bazakore urutonde za grate ciel zaruzuye(benghazi)nitutaba aba 1 in africa muzangaye.ariko ni mu gihe none se nawe ikigo kiyoborwa na silas lwakabamba as lector,bonfils as dean of quality........bravo kuri mico ushinzwemo communication na tharcisse waupdatinga web.vive Ruhande igicumbi cyabanyabwenge !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize28.08.2012 saa 15:20
filskaban !
bravo kuri NUR aka Rukumbi !nubwo abataragize amahirwe yo gukabya inzozi zabo ngo bakwigemo bakurwanya,uri no.1 this is the fact !buretse noneho ubutaha bazakore urutonde za grate ciel zaruzuye(benghazi)nitutaba aba 1 in africa muzangaye.ariko ni mu gihe none se nawe ikigo kiyoborwa na silas lwakabamba as lector,bonfils as dean of quality........bravo kuri mico ushinzwemo communication na tharcisse waupdatinga web.vive Ruhande igicumbi cyabanyabwenge !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize28.08.2012 saa 15:19
filskaban !
Ubwo se niki LWAKABAMBA yishimiye, abaye nka wawundi wagiye yishima ngo "NINJYE WAMBERE MUBATSINZWE''
Musubize28.08.2012 saa 11:01
JEAN KAGEYO
CONGRATULATION TO NUR IT MEANS THAT RWANDA IT SHOULD BE ACHIEVED QUALITY OF EDUCATION
Musubize27.08.2012 saa 09:47
nsabimana diogene
Nizere ko uyu Nsabimana Diogene atize muri NUR kuko ibyo yanditse nibajije niba ari ikibazo cya capacity cyangwa cy'icyongereza biranshobera.
27.08.2012 saa 23:18
Ben
hangumurimo ntacyo irabwira abahora bateze kubandi kuziteza imbere. Abantu nibareke guhora batekereza ko ibintu bizahora uko byahoze, Ngo urangije kaminuza ahabwa akazi na Leta ! Bisunge abiburayi bamenye guca bugufi, bekugira umurimo basuzugura. Nonese bimaze iki kumara imyaka nk'ibiri ngo uzakora muri banque kandi hari ukora isuku muri cleaning company igihe atarabona ako yifuza. Uwo akurusha ubugabo kandi ntacyamubuza gutera imbere. Kereka niba hari uziko za banques na ministeres zizajya zikuba inshuro zingana n'abarangiza kaminuza. Leta yarakoze gufasha abantu kumenya, ahasigaye...................
Musubize27.08.2012 saa 09:05
gaspard
Ahaaa kujya ku rubuga rwa webometrics naho bihuriye nubwenge cyangwa ubumenyi bwa biga muri kaminuza runaka SANGANO , ahubwo uzabanze usobanuze steps zikurikizwa naho ibyo kuvuga andi ma university abakozi bu Rwanda ntabwo arabize UNR gusa ahubwo twashima abashinwze IT ya UNR ko bakora umurimo bazi kandi tukanashima iyo ntabwe u Rwanda rukomeza gutera.
Musubize27.08.2012 saa 08:04
NATETE
BRAVO TO NUR
Musubize27.08.2012 saa 07:59
Providence
kwishimira ko iri ku mwanya mwiza bashingira kuki ? quality ya UNR simpamya neza ko iruta iya SFB ?
Musubize27.08.2012 saa 07:41
1
Twumvikane neza ko uru rutonde Webometrics ntaho ruhuriye n'ubuhanga bwa Kaminuza, ahubwo rushyira imbere kaminuza zifite imbuga murandasi zikoze neza kandi zoroshye gusurwa full stop. Hari uwo nabonye wahise uvuga ngo ubwo uwize NUR>KIST>KIE ntaho bihuriye nubwo wenda byaba bifite ukuri.
Musubize27.08.2012 saa 06:34
Mug
niwenda ubyemere cg ubireke uko niko kuri. wowese na webometrics lab, ninde mushakashasti ?
27.08.2012 saa 07:53
anonymus
none se ubumenyi bufitwe n'uwiga ahantu atanabona ibikoresho, ndavuga computers, library, etc...Simvugira Kaminuza Nkuru kuko naho haba abaswa ariko muri rusange ntawahakana ko ariyo iza ku isonga. Uzajye ibwotamasimbi bakubaze aho wize maze nibashyira izina ryaho muri murandasi bakahabura uzababwira ngo ariko ibyo banyigishije ndabizi !!!Reka da !!!Niba ushaka kwipima uzahige nka master's wenda uzabona itandukaniro. n'aho wize.
28.08.2012 saa 04:46
emmy
Reka urwo rutonde, Silas kuri advertisement, ni hatari. Icyangombwa n'umusaruro igihugu kibonera muri za Kaminuza.
Musubize27.08.2012 saa 05:59
alain
Mwarangiza mukavuga ngo uwize muri ULK cg KIST anganya ubumenyi n'uwize muri UNR !!!
Musubize27.08.2012 saa 05:41
Sangano
mountain kenya university iza kuri kanaghe
Musubize27.08.2012 saa 05:22
1111
CONGRATULATIONS TO NUR
Musubize27.08.2012 saa 05:18
BYIZA
ubwo se unejejwe numwanya wibihumbi 4500 ubwo urumva unyuzwe !!!!!!!
27.08.2012 saa 12:59
toto
Kaminuza yacu izakomeza gutera imbere kuko dufite umuyobozi mwiza kdi ubishoboye cyane rwose,ese buriya ano mashuli yandi yakoze ingendo shuli ko i huye tudaheza abatugana ! bazaze tubafashe nabo bazamuke si no bizahora bibagora no kwibona kurutonde rwose ! murakoze Bravo kuri Rector wacu na staff naba students bose yewe nabahaciye kabisa .
Musubize27.08.2012 saa 05:15
Tumurere christian
KOMEREZAHO RWANDA. DUHORA KU MAVI, ABATAGUKUNDA BAZAKORWA N'IKIMWARO.
Musubize27.08.2012 saa 05:10
sagesse
kaminuza imwe itunganye mu Rwanda !
Musubize27.08.2012 saa 04:56
El
Africa y'epho izahora ari iya mbere muri Africa.
Musubize27.08.2012 saa 04:35
Africa
Tugomba gushyiramo imbaraga mbona ntakinanira abanyarwanda bakiyemeje doreko dufite umusingi wimiyoborere myiza yigihugu cyacu,tubiharanire dufatanije twese hamwe.
27.08.2012 saa 05:20
TUMURERE Christian
sasa
27.08.2012 saa 10:12
None se ko umubare w'abayirangiza bajya kwibera mu bushomeri budashira bagenda biyongera ?
Musubize27.08.2012 saa 04:35
Negro

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!