Kamonyi: Abacukuzi ba mine na kariyeri bibukijwe kirazira mu kazi kabo

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Kwirinda gukorera mu kajagari, kwita ku mutekano w’abakozi babo, kugira isuku aho bakorera, kwibutsa abikorera ko kizira gukoresha abana, ni byo Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abacukuzi ba mine na kariyeri mu nama yabahuje kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kamonyi.
Madamu Uwineza Claudine Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, yibukije ko imikorere inoze ariwo musingi w’iterambere haba ku bikorera ndetse (...)

Kwirinda gukorera mu kajagari, kwita ku mutekano w’abakozi babo, kugira isuku aho bakorera, kwibutsa abikorera ko kizira gukoresha abana, ni byo Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abacukuzi ba mine na kariyeri mu nama yabahuje kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kamonyi.

Madamu Uwineza Claudine Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, yibukije ko imikorere inoze ariwo musingi w’iterambere haba ku bikorera ndetse n’igihugu muri rusange. Uyu muyobozi yasobanuye ko kwibutsa aba bacukuzi ibirebana n’imyitwarire mu kazi kabo bigamije kubafasha kubahiriza amabwiriza n’amategeko arebana n’ubucukuzi no kungurana ibitekerezo ku cyateza imbere ubucukuzi mu Karere.

Uwineza yasabye aba bacukuzi b’amabuye y’agaciro kurushaho kumva ko nubwo baba bagamije inyungu batagomba kubangamira ubuzima bw’abo bakoresha, bityo yongera kubasaba kujya buri gihe bashyira abakozi babo mu bwishingizi, kandi bakagira ibikoresho byabugenewe mbere yo gutangira ibikorwa byabo by’ubucukuzi.

Ku ruhande rw’aba bacukuzi, Musabyimana Viateur ukuriye Kompanyi “ESTRA Limited” ikorera mu Murenge wa Rugalika yijeje Ubuyobozi bw’Akarere ko bazakomeza guharanira imikorere myiza kandi bakirinda icyo aricyo cyose cyakurura akajagari mu bikorwa byabo.

Uyu rwiyemezamirimo asanga gukurikiza inama bagiriwe n’ubuyobozi bizabafasha mu kugira ubucukuzi bwunguka ndetse bikazorohereza Akarere mu kwinjiza imisoro n’amahoro yo soko y’iterambere ry’igihugu.

Iyi nama yo kuri uyu wa kane yari yitabiriwe n’abacukuzi ku giti cyabo, amakoperative ndetse na kompanyi z’ubucukuzi bwa mine na kariyeri zose zikorera mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Kamonyi ikungahaye ku mabuye y’agaciro na kariyeri.

Faustin Ntakirutimana Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kamonyi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza