Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila, kuri uyu wa Kabiri kugeza kuwa Gatatu tariki 8 Kanama barahurira i Kampala muri Uganda, aho biga ku buryo bwo kugarura umutekano mu Burasirazuba Congo.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, nyuma y’inama yahuje abaminisitiri b’ingabo n’ab’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Akanama k’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), aba bakuru b’ibihugu bazibanda ku kwiga igitera iyi mirwano, ndetse n’ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo uhuriwe n’ibihugu byombi ugamije kurinda umupaka no guhosha imirwano.
Akanama k’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) ubu kayobowe na Perezida Yoweli Museveni wa Uganda, ari nawe uzayobora ibi biganiro.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye igitekerezo cy’ishyirwaho ry’umutwe ugamije guhosha imirwano no kurinda umupaka, ndetse rushyigikira ko hakongerwamo ibindi bihugu byo muri aka karere, ntibibe u Rwanda na Congo gusa.
Ibihumbi byinshi by’abaturage bimaze gukurwa mu byabo n’imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa ibi byatumye n’indi mitwe yitwara gisirikare nka FDLR, Mai Mai, n’iyindi iboneraho akanya ko kwigarurira uduce twinshi bitewe n’uko ingabo za Congo zagiye ziva mu birindiro.
Nyuma y’ibirego bya LONI bishinja u Rwanda gufasha M23 narwo rukabihakana, hagiye habaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, ari naho havuye igitekerezo cyo gushyiraho uyu mutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu byombi. Kugeza ubu Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wamaze kwemera gutera inkunga uyu mutwe.
Mu nama yahuje Abaminisitiri b’ingabo n’ab’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Akanama k’Ibihugu biri mu Karere k’Ibiyaga bigari(ICGLR) yari igamije gutegura iy’abakuru b’ibihugu, hatanzwe ibyifuzo bitatu ku kibazo cya Congo birimo ; gushyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho n’u Rwanda na Congo ugaterwa inkunga n’ibihugu byo muri aka karere, gushyiraho umutwe mpuzamahanga urimo n’ingabo z’ibihugu byo mu karere ariko ukorera muri MONUSCO ndetse iyi ikongererwa manda n’ubushobozi, cyangwa gushyiraha ingabo za MONUSCO mu buryo bw’agateganyo, gusa iki gitekerezo ntigisobanura neza niba izi ngabo ziziyongera ku mutwe w’ingabo mpuzamahanga n’izo mu karere.
Aka kanama k’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) kagizwe na Angola, u Burundi, Repubulika y’Afurika yo Hagati, Repubulika ya Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudan, Tanzania na Zambia.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |