Kayonza: 12 bashimuta inyamaswa batawe muri yombi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu mu karere ka Kayonza yataye muri yombi abantu 12 bafite aho bahuriye n’ishimutwa ry’inyamanswa muri pariki y’Akagera.
Abatawe muri yombi barimo abitwa Pierre Tuyishimire, Alex Mugiraneza, Samuel Murihano, Cyuzuzo Habimana, Francois Sendanyoye, Jervain Mujyambere, Jean Turatsinze, Jean Bosco Munyakayanza, Emmanuel Mugiraneza, Francois Gatsinzi, Francois Bazatsinda na Claver Habyalimana bose batuye mu murenge wa Mwiri aho kugeza ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo. (...)

Polisi y’Igihugu mu karere ka Kayonza yataye muri yombi abantu 12 bafite aho bahuriye n’ishimutwa ry’inyamanswa muri pariki y’Akagera.

Abatawe muri yombi barimo abitwa Pierre Tuyishimire, Alex Mugiraneza, Samuel Murihano, Cyuzuzo Habimana, Francois Sendanyoye, Jervain Mujyambere, Jean Turatsinze, Jean Bosco Munyakayanza, Emmanuel Mugiraneza, Francois Gatsinzi, Francois Bazatsinda na Claver Habyalimana bose batuye mu murenge wa Mwiri aho kugeza ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo.

Urubuga rwa Polisi ruravuga ko mbere yo gufata aba barushimusi, ngo babanje guhangana n’abashinzwe kurinda iyi pariki, aho babashumuruzagaho imbwa zabo ngo zibarye ariko nabo baza kwitabara aho bahise bica imbwa 7 bazirashwe, bityo zigabanya ubukana.

Akenshi ngo usanga aba ba rushimusi bitwaza ibikoresho bikomeye, birimo imihito n’imyambi bikoreshwa mu kwica inyamanswa.

Umuvugzi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Supt Benoit Nsengiyumva, yihanangirije abagikora ibi bikorwa byo guhohotera inyamanswa, kandi ababurira ko inzego zishinzwe umutekano zitazakomeza kurebera ibikorwa byabo, aboneraho no gushimira abashinzwe kurinda iri shyamba ku gikorwa bakoze cyo gufata aba bantu.

Yakomeje kandi akangurira abaturiye iri shyamba, kujya batanga amakuru ku gihe bityo aba bakora ibikorwa bibi bagatabwa muri yombi ntacyo barangiza.

Ingingo ya 417 ryo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda riteganya igihano kivuye ku myaka itanu kugera ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu k’uhamwe n’icyaha cyo gushimuta .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza