Polisi yataye muri yombi abakozi batanu b’Umurenge SACCO ya Nyamirama mu karere ka Kayonza, bakekwaho kunyereza amafaranga hafi miliyoni eshatu (2, 909,0000 Frw) bakoresheje kashe mpimbano y’Umurenge SACCO ya Nyamirama no kwigana umukono.
Nk’uko tubikehsa urubuga rwa Polisi, Polisi ikorera mu karere ka Kayonza ibitangaza, yafashe ku wa 21 Mutarama, abakekwaho kunyereza ayo mafaranga barimo umuyobozi w’iyo sacco, umucungamutungo, abashinzwe gutanga amafaranga babiri, n’ushinzwe inguzanyo.
Polisi yo muri ako Karere ikomeza itangaza ko mu iperereza yakoze kandi rigikomeje, muri bo hari abafunguje konti, bakayandika ku muntu, bakajya bafata amafaranga ya SACCO, bakayashyiraho, bakajya bayabikuza.
Nubwo Polisi ikiri mu iperereza, ikeka ko hashobora kuba hari n’abanyamuryango b’iyo SACCO bafite uruhare muri ubu bujura, ikaba iri kubashakisha.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent Benoit Nsengiyumva, yasabye abafite konti ku mirenge SACCO kujya babaza buri gihe uko zihagaze.
Ati “Abafite kkonti mu mirenge SACCO, ibigo by’imari,no mu zindi banki, ndetse n’abayobozi b’ibyo bigo na banki, bakwiye kujya bareba uko compte zabo zihagaze inshuro nyinshi, kandi abakozi b’ibyo bigo by’imari nabo bakareba neza ku mafishi mbere yo guha amafaranga umunyamuryango uje abagana” .
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |