Kayonza: Ubuyobozi buravuga ko ikibazo cy’amazi kizakemuka burundu mu mezi 18 ari imbere

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bamwe mu batuye Umujyi wa Kayonza batangarije ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’amazi make cyane cyane mu mujyi rwagati, ubuyobozi bw’Akerere ka Kayonza buratangaza ko iki kibazo bumaze kugihashya kandi ko mu mezi 18 ari imbere iki kibazo gishobora kuba cyakemutse burundu.
Umwe mu batuye uyu mujyi yadutangarije ko batangazwa no kubona abitwa ko bari mu mujyi bakijya kuvoma mu kiyaga, nyamara ngo wajya kure y’umujyi ugasanga nta kibazo cy’amazi gihari. Yatubwiye ko ibi bigaragara cyane (...)

Nyuma y’aho bamwe mu batuye Umujyi wa Kayonza batangarije ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’amazi make cyane cyane mu mujyi rwagati, ubuyobozi bw’Akerere ka Kayonza buratangaza ko iki kibazo bumaze kugihashya kandi ko mu mezi 18 ari imbere iki kibazo gishobora kuba cyakemutse burundu.

Umwe mu batuye uyu mujyi yadutangarije ko batangazwa no kubona abitwa ko bari mu mujyi bakijya kuvoma mu kiyaga, nyamara ngo wajya kure y’umujyi ugasanga nta kibazo cy’amazi gihari. Yatubwiye ko ibi bigaragara cyane mu gihe cy’izuba, kikaba ari ikibazo kibahangayikishije.

Avuga kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John yabwiye IGIHE ko cyakemutse; kuko ngo cyari gihari mbere ubwo hari imiyoboro ibiri yacungwaga na koperative imwe ikorera muri uyu mujyi. Avuga ko ubu iyo miyoboro yeguriwe EWSA, ubu abatuye uyu mujyi bakaba bagenda bakemurirwa ikibazo.

Yagize ati “Ubu dufite isoko ya Kazabazana ifite imiyoboro ibiri. Umwe wigeze kugira ikibazo cyo kwangirika kubera imyunyu yari yarafashemo, ariko tubifashijwemo na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo imiyoboro yombi ikora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko ubu amazi aboneka muri uyu mujyi yiyongereye, kuko ngo mbere babonaga metero kibe 300 z’amazi ku munsi ariko ubu bakaba babona metero kibe ziri hagati ya 500 na 600 ku munsi.

Yizeza abaturage ko babitewemo inkunga n’umushinga Lake Victoria water and sanitation ukorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bafite icyizere ko amazi angana na metero kibe 1500 azajya aboneka buri munsi, kandi ukaba ngo utazarenza amezi 18 utarabagezaho amazi uhereye ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza