Kibagabaga: Abarokotse Jenoside basabwe kwiyegereza Imana

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 13 Mata 2013 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Hibukwa Abatutsi basaga ibihumbi 26 biciwe i Kibagabaga, abarokotse basabwe kwiyegereza Imana bakira ibyababayeho, bagafata Abanyarwanda bose kimwe, buri umwe ntabone undi nk’umwicanyi.
Ibi ni ibyagarutsweho n’uhagarariye Paruwasi ya Regina Pacis, Padiri Consolateur Innocent, mu gitambo cya misa, yakanguriye abanyarwanda kubabarirana, abiciwe bakakira ibyababayeho, bose ntibahore bafatana nk’abicanyi, ati “Umutima ni uwawe uwigengaho. Ibyishimo bitangwa na Kirisitu, ntiwabibona ku isoko (...)

Hibukwa Abatutsi basaga ibihumbi 26 biciwe i Kibagabaga, abarokotse basabwe kwiyegereza Imana bakira ibyababayeho, bagafata Abanyarwanda bose kimwe, buri umwe ntabone undi nk’umwicanyi.

Ibi ni ibyagarutsweho n’uhagarariye Paruwasi ya Regina Pacis, Padiri Consolateur Innocent, mu gitambo cya misa, yakanguriye abanyarwanda kubabarirana, abiciwe bakakira ibyababayeho, bose ntibahore bafatana nk’abicanyi, ati “Umutima ni uwawe uwigengaho. Ibyishimo bitangwa na Kirisitu, ntiwabibona ku isoko cyangwa ngo ubihabwe n’abantu. Ni iki gituma imyaka 19 ishize tutarabasha gushyikirana?”

Akomeza ati “Nitugera imbere y’Imana ntituziregura ko twishe cyangwa ko twiciwe mu gihe tutasabanye imbabazi cyangwa ngo tuzitange. Iki gihugu ni icyacu, ntituzabazwa Abashinwa, ntizatubaza Abahinde, cyangwa Abafaransa. Iki ni Igihugu cy’Abanyarwanda.”

Ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kimironko, ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bari bahagarariwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais. Mu ijambo rye, yavuze ko amateka yaranze Jenoside akwiriye kwigisha abayipfobya; anakomerezaho asaba abarokotse kwiyubakira ejo hazaza heza, bigira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Niragire Theophile, avuga ko mu biganiro byaberaga mu midugudu hakusanirijwemo inkunga izashyikirizwa abarokotse mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere, dore ko abaturage babyitabiriye basaga ibihumbi 25.

Ubwicanyi bwibasiye Kibagabaga kuri tariki ya 23 Mata 1994, aho hiciwe abasaga ibihumbi 26 barimo abari barayihungiyemo baturutse i Remera, Karama, Kinyinya, Kimironko na Nyarutarama dore ko bari bakambitse ahubatse urwibutso kuri ubu, no ku mashuri abanza ya Kibagabaga.

Kanda hano usome ubuhamya burambuye bw’uwarokokeye Kibagabaga: http://www.igihe.com/amakuru/mu-mateka/mu-bantu-1004-bari-kumwe-yarokotse-wenyine.html

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko Niragire Theophile, Misitiri wa Siporo n'Umuco Mitali Protais na Senateri Prof. Laurent Nkusi mu ijoro ryo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza