Kicukiro: FPR ntikumira andi mashyaka kwizihiza isabukuru yayo

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 20 Ugushyingo 2012 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi uvutse, hatumirwa n’andi mashyaka y’imitwe ya Politiki itandukanye nk’afatanyiriza hamwe n’Umuryango FPR Inkotanyi kubaka Igihugu.
FPR Inkotanyi hamwe n’Imitwe y’amashyaka itandukanye yo mu Rwanda ikomeje kwifatanyiriza hamwe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ibayeho, kuko ngo n’ubwo iyi mitwe itandukanye muri politiki na FPR bitayibuza kwifatanyiriza hamwe kubakira hamwe Igihugu.
Mu mitwe ya Politike (...)

Mu mitwe ya Politike yitabira kwizihiza iyi sabukuru harimo PL, PDI, PSD, n’indi iba ihagarariwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Ndamage Paul Jules atangaza ko kuba indi mitwe itumirwa ngo ni icyerekana ko Umuryango utarobanura, ahubwo uhuza abanyarwanda bose bakanezererwa hamwe kuko uyu ari umunsi mukuru nk’abanyamuryango n’abaturarwanda muri rusange.

Ubwo bizihizaga isabukuru y’Umuryango FPR Inkotanyi kuri tariki ya 17 Ugushyingo 2012 ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro Ndamage ati “ndagira ngo nshimire aya mashyaka yaje kwifatanya natwe mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 25, aho tumaze imyaka 18 dufatanya n’aba bavandimwe bo mu y’indi mitwe ya politiki kubaka igihugu”.

Ndamage ashimira ko ayo mashyaka yafatanyije na FPR mu kugera kuri byinshi birimo ubukungu bushingiye ku mbaraga na demokarasi, kugira imibanire mpuzamahanga ishingiye ku gaciro k’abanyarwanda, imiyoborere n’imikorere idashingiye kuri ruswa, ubuvuzi, n’ibindi bizana imibereho myizay’abanyarwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza