Kwamamaza

Kicukiro: Ikigo “Good Harvest” cyashimiye abana bagihesheje ishema

Yanditswe kuya 27-01-2013 saa 18:57' na Vénuste Kamanzi


Ikigo cy’amashuri abanza n’ay’incuke “Good Harvest” cyashimiye abana baharangije umwaka ushize bagasohokana amanota meza yagishyize ku mwanya wa gatatu mu gihugu, barangajwe imbere na Tuyishime Nadine wabaye uwa munani mu bana barangije amashuri abanza mu gihugu hose.
Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo by’ababyeyi, abayobozi b’Akarere ka Kicukiro n’umurenge wa Kagarama iki kigo kibarizwamo, abarezi n’abana muri rusange, byabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2013.
Ubuyobozi bw’ikigo bwaboneyeho (...)

Ikigo cy’amashuri abanza n’ay’incuke “Good Harvest” cyashimiye abana baharangije umwaka ushize bagasohokana amanota meza yagishyize ku mwanya wa gatatu mu gihugu, barangajwe imbere na Tuyishime Nadine wabaye uwa munani mu bana barangije amashuri abanza mu gihugu hose.

Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo by’ababyeyi, abayobozi b’Akarere ka Kicukiro n’umurenge wa Kagarama iki kigo kibarizwamo, abarezi n’abana muri rusange, byabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2013.

Ubuyobozi bw’ikigo bwaboneyeho guhemba abana batanu ba mbere bagihesheje ishema ryo kuba ikigo cya gatatu cyatsindishije neza mu gihugu, dore ko abana 27 bose bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka ushize, ari na yo nshuro ya mbere abiga kuri iki kigo bari bakoze ikizamini cya Leta, batsindiye mu cyiciro cya mbere. Tuyishime Nadine ikigo cyamwereye kuzamwishyurira amafaranga y’ishuri umwaka wose kimuha n’ibikoresho azajyana kwiga.

Tuyishime Nadine bakundaga kwita Malayika kubera ubwitonzi bwe, ni we wabaye uwa mbere kuri iki kigo, aba uwa mbere mu Mujyi wa Kigali, aba umukobwa wa kabiri mu gihugu n’uwa munani muri rusange ku rwego rw’igihugu mu banyeshuri bose.

Uyu mwana kandi yabaye uwa mbere mu gihugu mu isomo rya Social studies ku rwego rw’igihugu, aza no muri batatu ba mbere mu gihugu mu isomo ry’icyongereza, by’umwihariko kandi aba batatu bose muri iri somo bakaba bigaga muri Good Harvest.

Tuyishime ati “Nkibyumva narishimye cyane kandi nari mfite icyizere kuko nakoranye umuhate wose nari mfite. Ibanga nakoresheje ni umuhate wanjye wose kandi nkita ku masomo gusa.”

Umubyeyi wavuze mu izina ry’abandi ari na we ubyara Tuyishime Nadine, yashimiye ikigo ko kirimo gushyira mu bikorwa ibyo cyabasezeranije kandi yifuriza aba bana kwiga neza bakiteza imbere, bakanateza imbere igihugu cyabo.

Bamwe mu barimu bigisha muri Good Harvest

Jotham Mwesigye umuyobozi wa Good Harvest avuga ko rimwe mu ibanga bakoresheje ari uko bafashe abana bari bageze mu mwaka wa Gatandatu, bakajya biga baba mu kigo kugira ngo babakurikirane umunsi ku munsi, bakaba bateganya ko nibura muri uyu mwaka bazaba aba mbere mu gihugu.

Ishuri Good Harvest rikorera mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama, rifite abana 280 ariko muri uyu mwaka ngo ubuyobozi bw’ikigo burifuza ko bagera kuri 500.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 25 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved