Kigali: 117 bishyuye amafaranga ngo bashakirwe akazi amaso ahera mu kirere

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Gashyantare 2013 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abantu batandukanye hirya no hino bataka ibura ry’akazi, cyane cyane urubyiruko rukirangiza amashuri, bakoresha uburyo bwose bwo kukabona.
Ikigo cyigenga cyashinzwe n’umuntu ku giti cye cyitwa East Africa Employment and Accommodation Company gikorera gihuza abashaka akazi n’ibigo, bamwe bakigana ngo bishyura amafaranga ibihumbi bitanu, kikabizeza ko umwaka utashira batakabonye, ariko bikarangira bamwe amaso aheze mu kirere.
Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE, ruvuga ko (...)

Mu gihe abantu batandukanye hirya no hino bataka ibura ry’akazi, cyane cyane urubyiruko rukirangiza amashuri, bakoresha uburyo bwose bwo kukabona.

Ikigo cyigenga cyashinzwe n’umuntu ku giti cye cyitwa East Africa Employment and Accommodation Company gikorera gihuza abashaka akazi n’ibigo, bamwe bakigana ngo bishyura amafaranga ibihumbi bitanu, kikabizeza ko umwaka utashira batakabonye, ariko bikarangira bamwe amaso aheze mu kirere.

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE, ruvuga ko rumaze umwaka wose rwarasabye akazi muri East Africa Employment and Accommodation Company ariko bakaba bitarakunze, kuburyo ngo ubushomeri bubarembeje.

Umwe muri aba waganiriye na IGIHE utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Ku itariki ya 22 Mutarama 2012 nabonye itangazo rivuga ko isosiyete yitwa East Africa Employment and Accommodation Company ishaka abakozi, bityo ngiyeyo bansaba kubanza nkatanga amafaranga ibihumbi bitanu bakanshakira akazi, maze kuyatanga bambwiye ko ntegereza none umwaka urashize bambwira ngo nihangane.”

Kuri iki kibazo, umuyobozi wa East Africa Employment and Accommodation Company, Nkurunziza Muhammed, yatangarije IGIHE ko uru rubyiruko rusaba akazi, ngo usanga rushyiraho amananiza, aho ngo usanga basaba amafaranga menshi, cyangwa bamwe bakifuza amasaha runaka, bigatuma kubabonera akazi bitinda.

Mu 2012, ubuyobozi bwa East Africa Employment and Accommodation buvuga ko bwakiriye abantu 550, bamwe bagenda bikuramo biboneye akazi ahandi. , Abashakiwe akazi bakakabona ngo ni 280, hasigarag 117 bagitegereje, avuga ko aribo bafite ibibazo.

Ikindi avuga ngo gituma uru rubyiruko rutabona akazi, ngo hari abazana amazina y’abishingizi(abantu bazi ushaka ko bamushakira akazi) batazwi, cyangwa ubundi ugasanga batemera ko bazirengera uwo bishingiye mu gihe yaba agize ibyo yangiza.

Ku kibazo cy’uko uru rubyiruko ruvuga ko mbere yo gutanga aya mafaranga ibihumbi bitanu bumvikanaga ko bagomba guhabwa akazi mbere y’umwaka byananirana bakayasubizwa, Muhammed yavuze ko ibi atari byo ko ngo aya mafaranga aba yarakoreshejwe mu gushaka akazi mu mwaka wose kandi bakaba bakomeza gukora ibishoboka byose ngo bakababonere.

Abagannye East Africa Employment and Accommodation ariko baravuga ko ibyo uyu Muhammed avuga, uru rubyiruko ruba rushaka amafaranga menshi atari byo, kuko ngo hari benshi bazaga bavuga ko akazi ako ariko kose bagakora, bityo ibyo kuvuga ko bifuzaga amafaranga menshi bagasanga ari urwitwazo.

East Africa Employment and Accommodation, ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, yatangiye mu 2011 buri gihe yakira abashakisha akazi ikabahuza n’ibigo bigatanga, ariko uko umwaka utashye hari abavuga ko icyifuzo cyabo kidasubizwa kandi barishyuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza