IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kigali : Ihuriro ry’urubyiruko ryatanze inka n’inkoko zo kuzamura imfubyi za jenoside


Yanditswe kuya 17-09-2012 - Saa 01:36' na Jotham Ntirenganya

Ihuriro ry’urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali ryashyikirije abana b’imfubyi za jenoside inkunga y’inkoko zihwanye n’amafaranga ibihumbi 600 kuri iyi tariki ya 16 Nzeri 2012.

Abo bana bahawe izo nkoko batuye mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga ya 2 bibumbiye muri ihuriro bise “Urwibutso”, bakaba bahawe iyo nkunga yiswe kuremera muri gahunda bise “Ukwezi k’Urubyiruko”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko mu mujyi wa Kigali, Bayingana Innocent yavuzeko urubyiruko n’amashyirahamwe atwara abagenzi kuri begeranyije miliyoni 3 zo kunganira abafite imishinga kandi bibumbiye hamwe.

Bayingana yakomeje avuga ko ayo mafaranga urubyiruko rwatanze azafasha amahuriro aboneka mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali.

Ku bw’ibyo, Ihuriro Urwibutso rw’i Gasabo rwahawe inkoko 100, abo ku Muhima bahawe imashini 10 zo kudoda imyenda ziguze ibihumbi 650, naho abakorera Masaka muri Kicukiro bahawe inka iguze ibihumbi 500.

Umwe mu bavuze mu ijwi ry’ihuriro yashimiye abafatanyabikorwa badahwema kubazirikana, ariko yavuzeko bagifite imbogamizi nyinshi. Yavuzeko nubwo bafite isambu baguze ariko nta bushobozi bafite bwo kubaka ikiraro cyo kororeramo, kandi inzu bororeramo si iyabo. Undi murimo bakora ni ubworozi bw’inzuki ariko hari ibikoresho bikenerwa muri uwo mwuga batabasha kubona kubw’ubushobozi buke.

Uhagarariye Urwibutso, Runihangabo Jean Claude yavuze ko bamaze kugira inkoko 170, ariko bakeneye izigera kuri 500.

Gusa yavuze ko mu mwaka wa 2015 bazaba bageze kurugero rwo kuzigama idorari kuri buri munyamuryango ku munsi, kuburyo bazihaza kandi bagasagurira amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere, Munara Jean Claude, yabashimiye uburyo bivanye mu bwigunge, abasaba gushikama kuko ibyo batsinze aribyo byari bikomeye.

Yongeyeho ati ”Muhumure tuzafatanya namwe bizakemuka.”

Biteganyijwe ko muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko hazubakwa amazu 3 y’abatishoboye mu Mujyi wa Kigali, kandi ibikoresho bizubaka ayo mazu bizafa mu musanzu w’abasore.

Nyuma hazabaho guhatanira igihembo cya Business plan, hamwe n’imyidagaduro izahuruza abahanzi ikazafasha urubyiruko gukusanya amafaranga bazatanga mu kigega Agaciro.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!