IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kigali : Ikamyo ya Fuso yabirindukiye ku ivatiri


Yanditswe kuya 25-10-2012 - Saa 08:43' na Elisée Mpirwa

Ahagana saa munani (2 PM) mu mujyi wa Kigali hafi y’Umusigiti w’Abayislamu ku muhanda umanuka ujya ku isoko rya Nyarugenge habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yabirindukiye ivatiri ku gice cy’inyuma ariko ntiyagira uwo ihitana.

Iyi Fuso yari yikoreye ibicuruzwa yari ijyanye ku isoko rya Nyarugenge, yaguye ubwo imvura yari imaze guhita ari na cyo ababibonye bakeka ko cyateye iyo mpanuka.

Umwe mu babonye iyi mpanuka ari na we wafashe amafoto, uzwi nka Maurice yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe wakomerekejwe n’iyi mpanuka kandi ko inzego z’umutekano wo mu muhanda zahise zihagera ngo zikore iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka.

Yaguye yose iryamira uruhande rw'i buryo
Uko niko yagwiriye ivatiri yavaga muri Quartier Matheus
Iyi Fuso yaguye ifunga umuhanda uva ku Musigiti ugana ku isoko

Foto/Maurice

IBITEKEREZO
Imana ishyimwe cyane kuba iyimpanuka ntamuntu yahitanye nyamara yabereye ahantu habicyane haba harujya nuruza rwabantu,naho impanuka nimpanukanyine ntaho bitaba.abavuga ruswanyine mbona ntaho bihuriye nimpanuka.
Musubize28.10.2012 saa 01:12
Gakwaya ismael
hahahaha !umuntu witwa zirikana ari gusetsa abantu kabisa !controle technique ku modoka zisanzwe ni 30000frw(10000frw zishyurirwa kuri BCR hamwe na 20000frw za ruswa wishyurira iremera kuri controle technique ubundi ugacamo nta nkomyi !ahubwo mu bibazo byo kwigaho iriya ruswa nayo bayihagurukire pee
Musubize27.10.2012 saa 13:28
yvan
wowe uvuga ruswa muri controle urasebanya kabisa biriya byuma birakurega pe wakoresha ibyo bakureze ugacamo ntakibazo ugatsinda maze kujyayo kabiri nkayibona kandi ntaruswa ntanze.nabandi tuhahurira mbona babasuzuma bakayibona.SO GUSEBANYA BIBI
Musubize26.10.2012 saa 01:55
zirikana
Barakabya gupakira byinshi nicyo kibazo cyabiteye ,nukuvugako imizigo yaripakiye niyo yatumye ingwa kuko niyo yayikuruye ugererenije n'ubwoko bw'imodoka bapakira Fuso ibintu yatwarwa n'ikamyo ,iriya rero iri mubwoko bwa makamyoneti sinzi impamvu bapakira kugeza hariya,iyo urebye ikunyuzeho bitera ubwoba !
Musubize25.10.2012 saa 11:46
Hassan
Namwe murakabya impanuka isobanuye ruswa ?
Musubize25.10.2012 saa 10:20
Gael
Ruswa muri controlle technique
Musubize25.10.2012 saa 09:41
igihe
Rwose ibyo uvuze nibyo. Muzarebe na taxi zitwara abagenzi............. Ni ikibazo
25.10.2012 saa 10:04
Dada
ubuswa mu kugereranya ubushobozi bw'imodoka n'uburemere yakwikorera uhareye ku bwoko bwabyo n'ubutumburuke bwayo(volume)
25.10.2012 saa 10:17
none se ruswa ihuriye hehe no kugwa kw'imodoka. None se byibuze muri iyi nkuru bavuze ko yabuze feri. ko ndeba batavuze icyateye impanuka ubwiwe niki ko ari ikibazo cya control technique. Impanuka ishobora guterwa n'ibintu byinshi : umuvuduko, uburangare, gupakira byinshi etc. Ese ubundi iyo ruswa bayitanga ubareba ? kuki utabibwira ababishinzwe ngo babakurikirane. Imodoka zose ntago zica muri control technique zatanze ruswa pleaseeeeee
26.10.2012 saa 02:12
kiki

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!