Ahagana saa munani (2 PM) mu mujyi wa Kigali hafi y’Umusigiti w’Abayislamu ku muhanda umanuka ujya ku isoko rya Nyarugenge habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yabirindukiye ivatiri ku gice cy’inyuma ariko ntiyagira uwo ihitana.
Iyi Fuso yari yikoreye ibicuruzwa yari ijyanye ku isoko rya Nyarugenge, yaguye ubwo imvura yari imaze guhita ari na cyo ababibonye bakeka ko cyateye iyo mpanuka.
Umwe mu babonye iyi mpanuka ari na we wafashe amafoto, uzwi nka Maurice yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe wakomerekejwe n’iyi mpanuka kandi ko inzego z’umutekano wo mu muhanda zahise zihagera ngo zikore iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka.
Foto/Maurice
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |