Kigali : Imvura y’umurindi yahitanye abantu n’ibintu byinshi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Gashyantare 2013 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga w’inkundura yaguye mu mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013 mu bice hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali, ihitana abantu inangiza ibitari bicye.
Kugeza ubu nubwo hatari hamenyekana umubare w’abahitanywe n’iyo mvura, cyangwa ingano y’ibintu byangiritse, mu duce dutandukanye tw’umujyi, by’umwihariko mu duce twa Nyakabanda, Kimisagara, na Nyabugogo haguye abantu, amazu atari macye n’ibikorwaremezo birangirika bikomeye.
Mu gace ka Nyabugogo umuyaga (...)

Mu gace ka Nyabugogo umuyaga wasunitse imodoka igwa muri ruhura iri hafi y’aho bategera amatagisi, bamwe bahasiga ubuzima.

Ibiti byagiye bigwa mu mihanda mu gace ko mu mujyi wa Kigali rwagati, harimo ahagana kuri Camp Kigali hafi y’ibitaro CHUK, haruguru ya Hotel Des Mille Collines ndetse no muri Rond Point nkuru, aha hose imihanda yagiye ifungwa by’igihe kitari gito ubwo abashinzwe ubutabazi barimo bihutira gukura mu nzira ibyo biti byaguye bifashishije ibikoresho byabugenewe.

Mu bice bya Remera harimo habera umuhango wo gutangiza kumugaragaro Fespad ariko iyi mvura yaje kuwubera kirogoya kuko iki gikorwa cyahise gisubikwa, aho kimuriwe ku munsi w’ejo.

Kugeza ubu umubare w’abahitanywe n’imvura nturamenyekana neza, ariko Polisi y’igihugu yatangarije kuri Radiyo y’igihgu ko ari batatu.

Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe imvura ikimara guhita:

Mu mugezi wa Nyabugogo ubwo abantu barimo bagerageza kureba niba abari muri iyi modoka bari bakirimo umwuka
Umwe mu bari mu modoka yaguye mu mugezi wa Nyabugogo wahise apfa, hano umurambo we warimo ukurwa mu mazi n'abatabazi
Imirambo y'abahitanywe n'imvura ivanze n'umuyaga yaje gutahurwa
Abaturage ba Nyabugogo ubwo barimo bagerageza kurohamura imwe mu mamodoka yari yarengewe n'amazi
Ibiti byagwiriye imodoka mu mihanda
Umuyaga wahitanye byinshi

Amafoto/ Steve Ndizeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza