Inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu 27 bakekwaho ubujura n’abandi 47 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga zo mu bwoko bwa kanyanga, bafatanwa bimwe mu bimeneyetso kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kanama 2012.
Inzego z’umutekano zafashe abo bose uko ari 74 mu Murenge wa Kimihurura mu Kagari kaKimicanga, nyuma y’aho abahatuye bamaze igihe bivovotera umutekano muke uterwa n’abagizi ba nabi mu gihe cya nijoro.
Nk’uko abahatuye babivuga, abajura barara bagenda mu ngo nkeya zihasigaye, kuko bamwe mu bahatuye bamaze kwimurwa na Leta bajya gutuzwa ahandi.
Usibye kwibasira abahatuye, hari n’abahisi n’abagenzi basigaye batinya kunyura ku Kimicanga mu gihe cy’umugoroba, kuko ngo benshi bamaze kuhamburirwa amatelefoni n’ibindi bikoresho bigendanwa.
Umuyobozi w’umurenge wa Kimihurura, Nyiridandi Mapambano yavuze ko mu mukwabu wakozwe nijoro bafashe udupaki twa chief waragi 164 na litiro 163 z’inzoga itemewe bita "muriture", batwara n’abantu badafite ibyangombwa bibaranga.
Mapambano yavuze ko hari abantu bikinga mu kavuyo ko kwimuka kw’abatuye ku Kimicanga, maze bagahungabanya abantu n’ibintu, ariko avuga ko bagiye kubahagurukira.
Kuba hari abitotomba ko batarahabwa ingurane y’amazu yabo ngo bajye kwiturira ahandi, Mapambano yavuze ko 2/3 bamaze kwishyurwa, kandi ngo n’abasigaye bashobora kwishyurwa bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2012.
Abaturage wasangaga bishimiye igikorwa inzego z’umutekano zakoze, bakavuga ko bazajya batanga amakuru kuko baregwa guhishira abagizi ba nabi.
Icyakora bamwe muri bo bagaragaza ko batinya kurega abagizi ba nabi kugira ngo batagirirwa nabi.
Inzego z’umutekano zabemereye ko zishobora kwakira ibimenyetso mu ibanga, ariko abaturage bavuga ko bababazwa no kubona rimwe na rimwe abakekwaho ibyaha bafungwa akanya gato, bakarekurwa.
Abari bahagarariye inzego z’umutekano bavuze ko gufunga ukekwa bitavuze ko icyaha kimuhamye. Icyakora ngo uwo icyaha kizahama azahanwa mu buryo bw’amategeko.
Ubwo umunyamakururu w’IGIHE yahageraga, hari hasigaye bamwe mu bo inzego z’umutekano zagombaga gutwara mu igenzura ryimbitse.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |