IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Kinyinya : Hatashywe urusengero rw’ADEPR


Yanditswe kuya 6-08-2012 - Saa 03:40' na Emmanuel Kanamugire

Kuwa 04 Kanama , ibyishimo byari byose mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kinyinya ubwo batahaga inyubako y’urusengero ku mugaragaro.

Nk’uko Umushumba w’Itorero rya Kinyinya Pasiteri Bagira Dana yatangarije IGIHE, uru rusengero batashye rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2002.

Umushumba w’itorero yavuze ko mu mbogamizi zatumye rutuzura vuba harimo kwimurwa kw’abaturage benshi bo muri iri torero mu rwego rw’imiturire ibereye Umujyi.

Uru rusengero rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 66 zakusanyijwe n’Abakirisitu b’iryo torero banakora imirimo y’amaboko nko gutwara amatafari n’ibindi. Ibi bikorwa byose ngo byiyongereye ho inkunga ziturutse hirya no hino. Rufite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 700 na 800.

Mu mirimo yo kwitegura gutaha uru rusengero Itorero rya Kinyinya ryubatse yorudani (urubatirizo) ya kijyambere nayo bakaba barayitashye ku mugaragaro banayibatirizamo abatari bake.

Tubabwira kandi ko habaye n’umuhango wo gutanga inshingano ku mupasitori mushya ari we Ayabateranya Yohani Petero ugiye gukorera umurimo w’Imana muri iri torero.

Mu butumwa Umuvugizi w’amatorero ya Pentekoti mu Rwanda Pasitori Usabwimana Samuel yagejeje ku bari bateraniye aho, yakanguriye by’umwihariko abanyetorero gutera intambwe idasubira inyuma mu kwamamaza ubutumwa bwiza kugira ngo bugere ku bantu bose.

Yahamagariye imbaga y’abari aho bose kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya ubukene bitabira umurimo ndetse bakagira uruhare mu kuwihangira, anasaba ko buri wese ahagurukira kwirinda indwara cyane cyane izituruka ku mwanda bifatanije no kurwanya ubujiji.

IBITEKEREZO
Ndanezerwa cyane iyo mbonye urusengero rwiza ,ngafashwa ntarasenga ,ntaranaririmba,nkababazwa no kubona abantu bubaka imiturirwa ariko bagera ku nzu z'Imana zikiriramo abasambanyi,abasinzi,abajura n'abandi .ugasanga barazipfobya,ariko bagera kuri za Night Club bakazitondera kandi akenshi ibikorerwamo bidahesha Imana icyubahiro,nshimiye bene data b'i Kinyinya bubakiye Imana,nayo izabubakire ;ijambo ry'Imana riragira riti :Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo twayikorereye.Enjoy the church of God.
Musubize7.08.2012 saa 01:49
mugenzi
None se ko nta mafoto mwashyizeho
Musubize6.08.2012 saa 13:24
ernestino
Congulaturations, ibikorwa ok, rwose mukomereze aho ! gusa mujye munibuka amashuri y'Itorero asanwa,ayubakwa mashya n'ayandi rwose uburezi mu Itorero buhabwe imbaraga abana bakure baratojwe kubaha Krfisto !
Musubize6.08.2012 saa 12:10
Edson
Imana ishimwe ko umurimo wayo utera imbere kandi n'ibitari ibyo Imana izabisohoresha umurava wayo.Halleluya,urufatiro rw'Imana ruracyariho kandi rwanditseho ngo Uwiteka azi abana be.
Musubize6.08.2012 saa 10:18
Abel
Imana ishimwe ko umurimo wayo utera imbere kandi n'ibitari ibyo Imana izabisohoresha umurava wayo.Halleluya,urufatiro rw'Imana ruracyariho kandi rwanditseho ngo Uwiteka azi abana be.
Musubize6.08.2012 saa 10:18
Abel
Nshimishijwe n'igikorwa cyiza, cyo gutaha urusengero, hamwe n'ijambo umuvugizi yavuze ni byiza kwita ku isuku n'ukwiyungura ubwenge, gukizwa n'inzira nzza iha nyirayo amahoro n'ubugingo azahabwa nyuma yo gutabaruka atsinze umubiri, isi na satani, abazwi n'abatazwi n'ababuze icyo batanga babshaka kukubakwa kw'urusengero Imana Data ica imanza zitabera ibahe umugisha mweseeeeeeeeeee. Amen.
Musubize6.08.2012 saa 08:25
Philippe
Ingoma yawe niyogere iteka ryose Amen. Kinyinya bakoze neza rwose, Imana ibahe umugisha. Banyakinyinya, mukomereze aho, mukore umurimo w'Imana neza, izabakorera n'ibitari biriya ariko ntimuzigere mwirata imbaraga zanyu kuko ari Imana ibaha ubuzima ngo mukore. Ikibazo gisigaye ni umuhanda ujyayo, wagira ngo ni igisoro, taxi zaho nazo zibona umugabo zigasiba undi, baracyari kure muri transport, ariko bizaza. Uwitanze wese ku rusengero rwa Kinyinya, n'uwasenze Imana ngo ibafashe yarakoze, Imana izabimwibukire. Amahoro.

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!