IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iranenga abahungabanywa bakinumira


Yanditswe kuya 15-03-2013 - Saa 04:19' na Deus Ntakirutimana

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu iranenga bamwe mu Banyarwanda bagira ibibazo byo guhungabanyirizwa uburenganzira ntibabivuge ngo ibikurikirane, mu gihe kubikurikirana ntawayibigejejeho bibonwa nko kwivanga.

Ibi byatangajwe n’abayobozi b’iyi Komisiyo ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2013 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Mu bibazo bitandukanye abanyamakuru bagiye babaza CNDP harimo iby’abantu bahungabanywa n’ubuyobozi hirya no hino mu Rwanda. Urugero ni uwitwa Yamuragiye Rosary wari utuye mu Murenge wa Mwendo ubarizwa mu Karere ka Ruhango wawimuwemo agatuzwa mu wa Kinihira muri ako karere, Kubera ikibazo cy’ubusinzi yashinjwaga n’inzego z’ibanze, mu gihe we avuga ko ubuyobozi bwamuhaye akato bumuziza ko abana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Gusa ibi bitandukanye n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, aho mu ngingo yaryo ya 23 rigira riti “Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda. Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu n’ubwo kukigarukamo”.

Hari n’ikibazo cy’abaturage bo mu Karere ka Rulindo bahawe akato ko kutemererwa kwinjira mu kabari no mu maresitora yose yo mu gace batuyemo mu Murenge wa Musheri, kuko bahungabanya umutekano nyuma yo gusinda.

Aha kandi ngo hari abayobozi bo mu turere nka Nyanza na Ngororero dufunga abaturage tukanabambura imitungo yabo ngo bishyure mituweli ku ngufu.

Kayumba Deogratias, Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu avuga ko ibikorwa nk’ibyo ari ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu iyi komisiyo ishinzwe kurengera.

Nyamara ngo igira ikibazo ko abahohotewe batayigezaho ibi bibazo ngo ibikurikirane akaba ariyo mpamvu isaba abahohoterwa kuyigezaho ibibazo byabo, nyuma yo kunanirana mu zindi nzego ikabibakurikiranira.

Mu bibazo bisaga ibihumbi bibiri iyi komisiyo yagejejweho muri 2012, ibirenga 69% byabonewe ibisubizo.

IBITEKEREZO
Uyu mukomiseri se abahe koko ? Ngo ategereza ko abantu baza kumubwira ko barenganye kuburyo nawe aho yumvise akarengane cg aho akabonye yigerekera akaguru ku kandi akituramira ubundi ukwezi kwashira akigira kuri Compte agafata umushahara we ! Ahubwo iyo atubwira ko nta bushobozi afite bwo gukumira akarengane kubera wenda impamvu naatwe tubona ahaho ntawabimurenganyiza kuko kurwanya akarengane ntibyashoboka bidaturutse kuri systeme zifite ingufu. Abaturage turanganywa bikomeye cyane pe kandi twarabyemeye ntitukirirwa tugira uwo turirira kuko tubona ntawe ufite ubwo bushobozi bwo kuturenganura ahubwo iyo wihaye kubivuga niho bakumera nabi kurushaho.
Musubize28.03.2013 saa 12:30
rucagu
ntabwo Komisiyo yivanga mu zindi nzego ahubwo aho byananiranye niho itangira gukora umurimo wayo.kuko inshingano zayo ntabwo ari ukogonganisha inzengo ahubwo nukunganira.inshingano z'umuturage nukugeza ikibazo cye kuri komisiyo ubundi komisiyo ikagikemura.ntabwo komisiyo yamenya ibibazo by'akarengane bibera mu RWANDA hose nyirikibazo ataje kukivuga.komisiyo yashyizeho uburyo bwoherohereza abaturage kugeza ibibazo byabo kuri komisiyo.
Musubize15.03.2013 saa 20:45
kanyoni
Ubushize hano twasomye inkuru ivuga ko ubuyobozi bwa Kabeza muri Kigali buzimura abanyeshuri batishyura 1000FRW/ukwezi y'irondo. Ese komisiyo itegereje ko abimurwa bimurwa ngo ikunde yumve ko itegekonshinga ryakandagiwe ? Uretse kugaya victims, komisiyo yashyizeho monitoring team imenya ibyemezo by'ubutegetsi bibangamiye uburengazira bwa muntu ikabiburizamo aho kugaya victims ? Ntabwo ushobora kuregwa kwivanga utabara abarengana. Ahubwo ibi ni agasigane kagirirwa abarengana.
Musubize15.03.2013 saa 10:21
Philibert Muzima
Na komisiyo se ko ibona neza ko abo abaturage barega ari nabo baregera (inzego z'ibanze n'iz'Akarere akenshi), aba agira ngo babigenze gute ? Iyo babajije na Prezida Kagame ubwe ibyo guhohoterwa n'abayobozi, ikibazo akagishinga ba Meya ngo bagikemure kandi cyarageze no ku Muvunyi kizebguruka, yagira ngo umuturage ntaba abona ho bishya bishyira ? Utaranigwa agaramye agira ngo ijoro riba hafi !
Musubize15.03.2013 saa 07:18
Kanyamanza
Uyu mukomiseri ubanza yiyibagije ijambo Mme Zainabu Kayitesi yigeze gutangaza aho yagaciye avuga ko hari igihe nabo baceceka kubera kwirenda GUKOMA RUTENDERI...! Aho yari ahishe nihe handi koko ?! Ahubwo mubwire abari mu nzego zituma abantu batavuga basigeho !
Musubize15.03.2013 saa 06:36
Rwanyandekwen
uyu mu commissaire ashobora kuba atazi inshingano z'ikigo ayobora. komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu ishinzwe kureberera no kugenzura ko Uburenganzira bwa Muntu bwubahirizwa(Monitoring), si ngombwa rero ko bayiregera kuko si urukiko, nako ngo yanga kwivanga !!!!!!Ubwo se nyine Komisiyo itivanze aho ari ngombwa ngo ikosore ibintu by'ihungabanywa ry'uburenganzira bwa Muntu yaba Imaze iki ? None se we yumva yagombye gukora nk'Inkiko ?
Musubize15.03.2013 saa 01:06
didi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!