Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yifatanije n’abana b’imfubyi kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Ukuboza 2012 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije n’umuryango uharanira amahoro wiganjemo abana b’imfubyi zarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, NOPA, basuye imfubyi mu murenge wa Kirehe, bifatanya nazo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Mu gufasha imfubyi zibana muri Kirehe, Komisiyo yazigeneye inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na NOPA basangiye n’izo mfubyi zibana mu rwego rwo kubereka ko hari abantu babibuka kandi babitayeho.
Dr Habyarimana Jean (...)

Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko Komisiyo n’abandi banyarwanda bagifite umutima ukunda bazakomeza kuzirikana abo bana.

Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Dr Habyarimana yongeyeho ko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifite inshinganno zikomeye zo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko Abanyarwanda iyo baza kugira ubumwe ntabwo u Rwanda ruba rufite imfubyi za jenoside.

Umuyobozi wa NOPA, Nduwayezu Venuste yashimiye Ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside FARG uburyo yakoze uko ishoboye kugira ngo abana b’imfubyi bige.
Nduwayezu asaba ko hakomeza gukoreshwa imbaraga zose, abana bacikije amashuri bagasubiramo mu ishuri, n’abarangije amashuri yisumbuye batabashije kujya muri Kaminuza bakajyayo.

Uwantege Claire, umwana uhagarariye abandi, yashimiye FARG uburyo yabafashije kwiga, anayisaba kubafasha kwishyurwa imitungo basezeranyijwe kwishyurwa ntibikorwe.

Komiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifatanyije n’umuryango NOPA yatangiye mu 2005 igikorwa bise ‘dusangire ibyishimo’, aho basangira n’abana b’imfubyi zibana mu minsi mikuru isoza umwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza