Nyuma yahoo Dr Léon Mugesera, ajuririye asaba ko yahabwa igihe cyo kwitegura urubanza rwe aregwa mo n’Ubuhsinjacyaha ibyaha birimo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bwe bwo kongerwa igihe kingana n’amezi atatu n’iminsi 24 cyo kwiga dosiye ye ikubiyemo ibyo aregwa, kuko ngo icyo yahawe gihagije.
Urukiko rwavuze ko nyuma yo kwiga ubu bujurire bwa Mugesera, Urukiko Rukuru rwari ruyobowe na Bakuzakunda Jean Augustin, kuri uyu wa 20 Nyakanga rwemeje ko iki kirego nta shingiro gifite bityo rugitesha agaciro.
Urukiko Rukuru ngo rwasanze Mugesera yarahawe igihe gihagije cyo kwiga idosiye ikubiyemo ibyo aregwa, nyuma rufata umwanzuro ko ahabwa igihe gihwanye n’iminsi itatu gusa ngo abe yagarutse imbere y’Urukiko.
Ku kirego Mugesera yavugaga ko haba hari uburenganzira bwe yaba atarahawe, Urukiko rwemeje ko ibi avuga nta shingiro bifite kuko ngo inyandiko mvugo yahabwaga z’imanza ariwe wazisinyaga ku giti cye, kandi ngo nta gahato ashyizweho, bityo ngo ibyo avuga bikaba nta shingiro bifite.
Ku kindi kibazo Mugesera yari yagaragaje ni uko Urukiko mgo rwaba rwaramwimye ijambo ryo kwisobanura, aha ariko Urukiko Rukuru rwavuze ko nta mwanya yimwe kuko urubanza rwari rutaratangira mu mizi yarwo, aho uregwa ahabwa umwanya wo kwisobanura ibyo ashinjwa nyuma yo gusomerwa ibyo arengwa nk’uko itegeko rigenga iburanisha ry’imanza ribivuga.
Léon Mugesera w’imyaka 59 y’amavuko, yagejejwe mu Rwanda akuwe muri Canada tariki ya 24 Mutarama umwaka wa 2012, ashinjwa ibyaha byo gushishikariza Abahutu b’intagondwa kwica Abatutsi muri Jenoside yo muri mata 1994,mw’ijambo yavugiye ku Kabaya mu mwaka w’1992.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |