Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kibinyujije muri gahunda yiswe “Na Yombi” gikomeje gushishikariza abatanga serivisi kugira umuco wo kwakirana urugwiro ababagana kuko nta terambere ryagerwaho nta serivise zinoze.
Umwaka ushize wa 2012, RDB yari yateganyije ko ugomba kurangira byibuze igomba guhindura imyitwarire n’imyumvire y’abanyarwanda batanga serivise bagera kuri miliyoni binyuze mu butumwa butandukanye no guhugura abagera ku bihumbi bitanu bakamenya uburyo bwo gutanga serivi y’akarusho.
Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mutarama, 2012 iyi gahunda yakomerezaga mu karere ka Muhanga, abaturage baganiriye na IGIHE batangaje ko imitangire ya Serivisi igenda iba myiza .
Leonard Mugisha, ufite ubwenegihu bwa Uganda twahuye avuye kwaka serivisi ku Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yadutangarije ko muri rusange serivisi zitangirwa mu Rwanda zimeze neza ariko cyane cyane akishimira ko bashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa ahanini idindiza itangwa rya serivisi mu bindi bihugu byo mu karere.
Ati ”Kuba nta ruswa umuntu yakwa kugira ngo ahabwe serivise ni ikimenyetso kigaragara ko u Rwanda hari icyo rwagezeho ugereranyije n’ahandi. Mu bihe bizaza u Rwanda ruzaba ruhagaze neza mu gutanga serivisi”.
Ubusanzwe RDB yahawe inshingano zo kunoza imitangire ya serivisi mu Rwanda, nka bumwe mu buryo bwo guteza imbere abikorera ku giti cyabo
Alphonsine Iradukunda, nk’umwe mu bagize itsinda rya RDB rishinzwe gahunda zo kwakira abakiriya, yemeza ko uburyo bwo kwakira neza abakugana bikwiye kuba umuco w’Abanyarwanda, unahawe serivise akayihabwa agaragarizwa urugwiro.
Ati ”Ijambo “Murakoze” cyangwa se “Murakaza neza” si amagambo agoye kuyakoresha, ayo ni amagambo y’ikinyabupfura wagombye kugira akamenyero.”
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |