nshimiye imana hamwe na EFPR kubyo bakoze byiza cyaneeee ,imana ikomeze ubugure ubwenge.
We Mustafa ko uvuga ngo tunafite KAGAME wibwira ko tuzamuhorana ?? ahubwo nk'abanyarwanda dukwiye kubakira kubyo KAGAME yakoze cyangwa se yagejeje ku banyarwanda tugakomerezaho ari iki gihe ndetse no mu bihe bizaza. Sinon twaba tumufata nk'Imana kandi atari byo !!!
"ushishoza".. uti génocide yateguwe n'abazungu... ! ariko mwagiye mushishoza aho kwiyita abashishozi !!!? Umuzungu se niwe wafashe umuhoro ? umuzungu se niwe wakoreshaga ubwonko bw'abicanyi nkaho bo batabugira ???! umuzungu se akurusha ubwenge cg ubwenge burutanwa bitewe n'umuntu hapana uruhu rw'umuntu ???? Urambabaje pe !
Twabuze byinshi ariko ntwabuze byose turacyafite u Rwanda na Kagame bazaduhoza amarira twarize INSHALLAH.
Mugire amahoro, amahirwe n'amajyambere. ni mureke, u Rwanda twagwiriwe n'amahano umuntu adashobora kubona igisobanuro ariko ibyabaye byarabaye ntanubwo dushobora guhindura amateka. sinanibwira yuko abateguye buriya bwicanyi bakanabushyira no mu bikorwa aho bari nabo bamerewe neza. ijuru ryabaguye hejuru kandi rizahora ribagwira iteka ryose. none igihe kirageze ngo twubake u Rwanda rwiza rwuzuye ibyiza gusa, ndetse n'amahanga atwigireho. amaraso yabacu twibuka buri mwaka atubere ifumbire ry'ibyiza ubworoherane no kubabarirana twese twubake u Rwanda rwiza rwuzuye ibyiza gusa. Mugire amahoro Imana ibane namwe.
tugomba kwibuka kuko ntabwo abagiye bagomba kwibagirana ,gutyo bizatuma
tugira kuzirika umugozi umwe .
Muraho ? njye icyo nkibaza kugeza nubu ni1 : Nti ese abakoze jenocide bungutse iki ?, IMANA se koko izabababarira nkuko tubibwirwa muri Bible ?
Haricyo nakwisabira bariya bicanyi bahekuye urwanda bari kwidegembya hanze y'igihugu nuko bakigaya ubwabo bakemera ibyobakoreye abanyarwanda ahasigaye ubutabera bukaba kanira urubakwiye .
Erega nuko tubica kuruhande ntitubivuge,twemeye tukavugako genocide yateguwe n'abazungu b'abakoloni banyuze mukwaha kwa abamisionaire babapadiri,twaba iki,ibaze nawe,abantu baje batwigisha kurya umugati bawita umubiri wa yezu bakakwa divayi bayita amaraso,ubwose nyuma yimyaka 100 icyakorwa niki uretse kugarika ingongo,njye sinzasubira mu kiliziya
Abakoze jenoside badukoreye umutwaro utoroshye. Icyambwira icyo ba nyirabayazana baba batekereza mu bihanga byabo aho bari hose.
passed is passed jenocide must not happn any more,HE Kagame and all Rwandans and all servivers,take courage God is still with you,God bless Rwanda
imvugo ibe ingiro kuri buri wese ,twese hamwe tuvuge tuti <ntibizongere>
Kwibuka ni ngombwa cyane iyo wibuk ibikorwa nka biriya by'ubunyamaswa byakorewe inzirakareangane z'abatutsi bikozwe na bene wabo. Ubonye iyaba ari abanyamahanga batsembye abandi banyamahanga.Kwibuka mbifata nk'inzira y'amahoro yo kurwanya no gutsinda abagome , kubikora kenshi ndetse buri gihe ni intwaro ya rutura (silaha ya musada) ica intege abicanyi , ikaba imbunda irasa amahoro ariko itsinda umwanzi rwose , maze rero nta gucika intege abicanyi mazakomeza bamwaramware ariko tubatsinde mu mahoro nta maraso y'abavukarwanda, abaturarwanda cyangwa abanyarbwanda bongeye gupfa.MUKOMEZE KWIHANGANA AMATEKA ATWIGISHE AHEZA HAZAZA NI AHACU.
ari abishe bihane naho abiciwe bihangane barebe imbere heza.